10-06-2026

Inkomamashyi za RNC zadukanye umuvuno wo kuramya Tshisekedi ngo akunde atere u Rwanda!  

0

Abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye ubu noneho babonye ubundi buryo bakoresha bishakira amaramuko aho basigaye birirwa basingiza Perezida Tshisekedi bamwita “intwali” izabafasha gutera u Rwanda.  

Mu kiganiro bakoreye kuri YouTube mu ntangiriro z’iki Cyumweru kiri kurangira ku mabwiriza y’ikihebe gikuru Kayumba Nyamwasa, abamotsi ba RNC bumvikanye baramya Tshisekedi aho bavugaga ko ari “umuhanga” ndetse ko “arusha u Rwanda dipolomasi n’imipangire y’intambara.”  

Ibyo byavuzwe n’umumotsi Serge Ndayizeye wateraga akicyirizwa n’uwitwa Mutuyemungu François, gusa icyatangaje abantu ni uburyo aba baja ba Kayumba Nyamwasa bananiwe kugaragaza nibura intambara imwe Tshisekedi yaba yarigeze gutsinda.  

Mu bufana bwinshi bwuzuyemo ubujiji, aba bamotsi ba RNC bumvikanye kandi bavuga ko “igihe kigeze ngo Tshisekedi atere u Rwanda kandi azaruhukira i Kigali”, ibintu n’umwana w’igitambambuga yaseka kuko nabo ubwabo barabizi ko ari inzozi zitashoboka.

Soma: RNC noneho ishaka ubufasha bwa Tshisekedi wananiwe kwifasha!

  Uku gusingiza Tshisekedi kurimo gukorwa n’inkomamashyi za Kayumba Nyamwasa kurerekana ko babuze ibyo bavuga ahubwo bibereye mu nzozi zitazigera zibaho zo kubona Congo itera u Rwanda.  

Ku rundi ruhande, birasekeje cyane kuba RNC yiteze ko Tshisekedi azayikorera ibyo irota ku Rwanda mu gihe nawe yananiwe kwifasha ngo atabare igihugu cye.  

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading