02-05-2024

Byinshi kuri Twizerimana Dalila wivanye amata ku munwa, yiyemeza gupfukamira ibyihebe bya RNC!

Abakoresha imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi bari kubona umugore witwa Twizerimana Dalila ufite ubugome n’urusaku nk’urw’isandi wiyongereye mu zindi mburamumaro zibeshejweho no gusiga icyasha ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Uyu mugore asigaye yirirwa azenguruka ku mizindaro ya YouTube ibarizwa mu kwaha kw’interahamwe ndetse n’ibigarasha byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC aho avuga amanjwe adafite umutwe n’ikibuno ubundi ivata rikaza.

MY250TV ifite amakuru yizewe ko Twizerimana w’imyaka 41 aba yirirwa abundabunda mu Bubiligi, igihugu yagezemo mu mwaka wa 2019 abifashijwemo n’umuhezanguni Alexis Rudasingwa wahise amuha ikaze mu bayoboke babarirwa ku mitwe y’inkoti RNC ifite muri icyo gihugu.

Uyu mugore akigera mu Bubiligi yakunze kugaragara mu nama za RNC nabwo yatangiye kwandika inyandiko zuje icengezamatwara yatambutsaga muri kimwe mu binyamakuru rutwitsi bisanzwe bikoreshwa n’interahamwe ndetse n’ibigarasha.

Soma:  Inkomamashyi za RNC zigeze aho zifuriza Abanyarwanda guhitanwa n’ibiza! 

Twizerimana kandi akunda agaragara mu myigaragambyo ikunda kubera mu Bubiligi imbere y’ambassade y’u Rwanda itegurwa ahanini n’interahamwe za FDU Inkingi na Jambo ASBL, agaragara no mu bindi bikorwa biba bigamije kwibasira Leta y’u Rwanda.

Twizerimana ni muntu ki?

Uyu muhezanguni avuka mu muryango w’Abasilamu, akaba mwene Kamuhanda Amiri na Kakarengera Shakira, yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda mu cyahoze ari Komini Kigombe, ubu ni mu karere ka Musanze.

Ababyeyi be bombi bapfuye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – Se yapfuyemuri Mutarama 1990 azize impanuka y’imodoka, yari umukozi mu yari Minisiteri y’imirimo ya Leta (MINITRAP), naho nyina yapfuye muri Gashyantare 1993 azize uburwayi, nta kazi ka Leta yakoraga, yareraga abana be.

Mu gihe cya Jenopside Twizerimana yahungiye mu cyari Zaïre, ighugu yabayemo kugera mu mwaka wa 1998 ubwo yagarukaga mu Rwanda maze Leta imwakirana igishyika ndetse imufasha gusubira mu ishuri kuko igice kimwe cy’amashuri ye yisumbuye yakishyuriwe n’Ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG).

Amashuri yisumbuye yayize i Zaza mu ishami ry’inderabarezi, nyuma yiga muri ULK mu ishami ry’icungamutungo kugera mu mwaka wa 2011. Kuva ubwo yatangiye gukora, Leta ikomeza kumugirira icyizere.

Yakoze imirimo inyuranye harimo gukora mu kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), mu Kigo cyita ku buzima (RBC) no kugenzura uko ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bukorwa mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Twizerimana yabaye kandi umuyobozi wa Njyanama y’akagari ka Kamuhoza, mu murenge wa Kimisagara, aho yari ayoboye icyarimwe urwego rwa ngenzuzi y’Umuryango RPF-Inkotanyi muri uwo murenge.

Abakoranye nawe muri njyanama na ngenzuzi ku Kimisagara bemeza ko yarangwaga no kurwanya gahunda za Leta zigamije guteza imbere ibikorwaremezo mu tugari tw’uwo murenge.

Bakomeje kumugoragoza bibwira ko azahinduka ariko birangira ahunze igihugu cyamubyaye kikamukamira. 

Ibyo Twizerimana yigira byose akwiye kumenya ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading