Volleyball: U Rwanda rwabonye umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Volleyball yasoje ku mwanya wa kane mu gikombe cya Afurika cyaberye mu gihugu cya Cameroon, nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Cameroon amaseti 3-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023.
U Rwanda rwari rwatangiye neza umukino rutsinda iseti ya mbere kumanota 25-21. Cameroon yaje kwikubita agashyi nk’ikipe yatwaye iki gikombe umwaka ushize maze yegukana amaseti atatu akurikira ku manota 25-15, 25-14, 25-15.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda Valentine Munezero yaje mubakinnyi beza.
Ikipe y’igihugu ya Kenya niyo yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda Misiri amaseti 3-0.
Karemera Jean Luc