‘Derby y’umutekano’: APR yatsinze Police FC – (AMAFOTO & VIDEO)

APR FC kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2023 yatsinze Police FC mu mukino w’ishiraniro aho izi kipe zombi z’inzego zishinzwe umutekano ziba zihanganiye gushimisha abazikunda.
Uyu mukino wa shampiyona y’u Rwanda ‘Rwanda Premier League’, watangiye ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubera kuri Pele Stadium aho witabiriwe b’umwihariko n’abafana benshi ba APR FC.
Ni umukino wari uryohereye ijisho kuva utangiye kugeza usojwe. Umutoza wa APR FC Theirry Froger yari yakoze impinduka ku bakinnyi bari babanjemo ku mukino uheruka wa CAF Champions league n’ikipe ya Gaadika yo muri Somalia.
Umutoza yakuyemo abakinnyi nka Yunus, Ismael, Bosco, ndetse na rutahizamu Victor Mbaoma, abasimbuza Kwitonda Allain Baka, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, ndetse, na Nshuti Innocent.
APR FC yabonye igitego ku munota wa 36 mu gice cya mbere gitsinzwe n’umunya Sudani Sharafeldin Shiboub, watereye ishoti rya kure, umuzamu wa Police ntiyakurikira. Umukino waje kuragira APR yegukanye intsinzi ya mbere muri Shampiyona yu Rwanda 2023-2024.






Karemera Jean Luc