Abanyarwanda ntitwakwima amatwi uwaduhaye amata, izo ‘coups d’etat’ muzijyane ahandi – Umuturage
Muri iyi minsi hakomeje kugaragara inkundura yo guhirika ubutegetsi mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, ibintu bikorwa n’abasirikare maze abaturage bakigaba mu mihanda bagaragaza ibyishimo bidasanzwe.
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi, bamaze iminsi bikomanga mu gatuza bavuga ko bifuza ko ibiri kuba muri Afurika y’u Burengerazuba byagera no mu Rwanda, gusa babivugana ukwiheba aho bagaragaza ugushidikanya mu kwemeza byashoboka.
Umuturage wo mu Ntara y’i Burasirazuba waganiriye na MY250TV akaba by’umwihariko akurikiranira hafi politike ya Afurika, yagaragaje ko abishuka ko guhirika ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bishoboka bakwiye gusubiza amerwe mu isaho.
Uyu muturage ashingiye ku mateka ashariye ya hafi u Rwanda rwanyuzemo maze rukabasha kuyivanamo rubifashijwemo na Perezida Kagame, ashimangira ko buri Munyarwanda afitanye igihango na Perezida Kagame bityo “ntidushobora kwima amatwi uwaduhaye amata”.
Akomeza agira ati: “Abo banzi b’amahoro bibeshya ko twe Abanyarwanda twarenzwe ku buryo twaha umwanya ibya coup d’etat ntibazi ibyo bavuga, Kagame wacu tumukomeyeho cyane; ni twe tuzi neza aho yatuvanye, aho atugejeje n’aho twifuza ko atugeza, tuzamunambaho nibashaka bazimanike!”
Ku rundi ruhande, Abanyarwanda ntibasiba kugaragaza ko bashishikajwe no gufatikanya na Perezida Kagame batanga umusanzu wabo batizigamye mu kubaka iterambere rirambye ry’igihugu cyabo.
Nk’urugero, mu mwaka wa 2015 Abanyarwanda bavuye mu bice byose by’igihugu bajyanye ibiseke ku Ngoro y’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda basaba ko ingingo y’ 101 y’itegeko nshinga ihinduka maze Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamariza kubayobora.
Benshi muri abo baturage bavugaga ko Perezida Kagame natabemerera gukomeza kubayobora baziyahura; ibintu bishimangira ko bamukomeyeho cyane.
Mu batanze ubwo busabe harimo n’abagororwa bo muri Gereza ya Rubavu basabye Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda ko iriya ngingo yo mu Itegeko Nshinga yavugururwa.
Urukundo Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame ntabwo ruri mu magambo gusa cyane ko n’ubushakashatsi burushimangira; nk’urugero ubushakashatsi buherutse kumurikwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaraza ko Abaturarwanda bari ku kigereranyo cya 99.2% bizera Perezida Paul Kagame.
Ibi ubwabyo bishimangira ko Banyarwanda nta mwanya wo guta bafite ngo bakuraho ubuyobozi bishyiriyeho kandi bukomeje kubageza ku iterambere batigeze batekereza ko igihugu kizageraho mu myaka 29 gusa.
Udutsiko tw’inyangabirama dukwiye kuzirikana ko ihirikwa ry’ubutegetsi ritashoboka abaturage batabigizemo uruhare, Abanyarwanda rero ntacyo baburanye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame ndetse banashaka ko akomeza kubayobora.
Interahamwe, ibigarasha na ba mpatse ibihugu basubize amerwe mu isaho!
Muvunyi Balthazar