Ishyari n’urwango byamunze ikigarasha Turayishimiye bituma ahora ashaka icyasiga icyasha u Rwanda!
Ikigarasha Jean Paul Turayishimiye wabaswe n’urwango yanga u Rwanda aho ahora akora iyo bwabaga ngo arusebye, ubu noneho yasimbukiye ku ba jenerali bakoreye igihugu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse bakanashimirwa na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku musanzu wabo mu kubaka urwababyaye.
Ni mu kiganiro uyu Turayishimiye yakoze ku muzindaro we rutwitsi avuga ko Perezida Kagame “yashinyaguriye” aba bajenerali barimo James Kabarebe, Fred Ibingira, Charles Kayonga ndetse n’abandi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ubwo Perezida yabashimiraga umusanzu wabo akaba aribyo yise kubashinyagurira.
Gusa amagambo mabi ye ntiyabujije abanyarwanda benshi batandukanye gushima izi nkotanyi ku kazi keza zakoze ndetse ko bazahora babibukira kuri iyo mirimo myiza yo kubohora igihugu mu gihe cyari gikomeye bati “tuzanabigiraho rwose nimwiruhukire”!
Mukobwajana Linda