31-08-2026

Umwe mu bashinze FDLR na RUD-Urunana araburira abagitekereza guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda

0

Col “rtd” Nizeyimana Wenceslas uri mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’uwa RUD-Urunana yaburiye nyeshyamba yahozemo ko imigambi mibisha bafite yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda itazigera ibahira kuko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’urwo bazi.

Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Base, Akarere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru, yabitangarije mu kiganiro cyihariye yahaye Televiziyo y’u Rwanda cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2023, akaba yahamije ko we n’umugore we bafite amahoro n’umutekano batigeze bagira kuva bafata icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda.

Nizeyimana watahutse mu myaka 12 ishize we n’umuryango we, ubu bari mu bantu bafite ibikorwa bibateza imbere harimo ubworozi bw’amatungo, ubuhinzi ndetse ikirenzeho akaba afite sosiyete icunga umutekano – ibyo byose avuga ko atari kubigeraho iyo aba akibunga mu mashyamba ya Congo.

Akomeza avuga ko hamwe n’abo babanaga mu buyobozi bwa FDLR na RUD-Urunana bahoraga bicara bahimba ibinyoma ku Rwanda ariko bagatangazwa no kumva u Rwanda rutera imbere.

Yatanze ingero aho yavugaga ko batumvaga uburyo nyakatsi yacika mu Rwanda, cyangwa se uburyo Abanyarwanda bambara inkweto, ibi byose ku bari mu mashyamba ntibabyumvaga.

Mu butumwa Nizeyimana yahaye bagenzi be basigaye muri FDLR na RUD-Urunana yababwiye ko igisirikare cy’u Rwanda cyateye imbere ku buryo ntawe ushobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda yaba aturutse mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.

Ati: ”Muveyo muve muri ayo mashyamba kuku kurwanisha imbunda ziciriritse mudafite n’amasasu bitazabahira kuko u Rwanda rufite technology(ikoranabuhanga) ihambaye n’indege za gisirikare zigezweho ku buryo bitakorohera izo nkozi zibibi kuruhungabanya.”

Ubutumwa bwa Nizeyimana buje mu gihe uyu mutwe wa FDLR uhora wigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda ishyigikiwe na Leta ya Tshisekedi aho ayitera inkunga ndetse bikaba binazwi ko bamwe muri uyu mutwe basigaye bari mu barinda uyu muperezida.

Abahoze muri FDLR 12,715 nibo bamaze gutahuka ku bushake ndetse bakaba baranasubijwe mu buzima busanzwe, aba by’umwihariko ntibahwema guhamagarira abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka mu rwa babyaye.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading