U Bufaransa bukomeje gukubita butababarira abajenosiderin’interahamwe!
Perezida w’u Bufaransa ari kurushaho guca akagozi kari gafasheinterahamwe n’abajenosideri bari bamaze igihe bishuka ko icyo gihugu ari indiri yabo itekanye.
Ni nyuma y’uko Macron asuye u Rwanda maze akemerauruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsindetse agasezeranya ko u Bufaransa butazemera gukomeza kuba indiri y’abagize uruhare muri Jenoside.
Ni muri urwo rwego ubutabera bw’u Bufaransa mu cyumwerukirangiye bwataye muri yombi Kayondo Pierre wahoze ariPerefe wa Kibuye aho by’umwihariko yari amaze imyaka irenga20 yihishahisha muri iki gihugu cy’i Burayi.
Ibi bije bikurikira itabwa muri yombi ry’abandi bajenosideribarangajwe imbere na Kabuga Félicien, Bucyibaruta Laurent,Claude Muhayimana, Pascal Simbikangwa, Col Aloys Ntiwiragabo, Muhayimana Claude na Madjaliwa Safari wisanzemu nshundura z’ubutabera muri Nyakanga uyu mwaka
N’ubwo hari intambwe zo kwishimira u Bufaransa bumazegutera mu kugeza imbere y’ubutabera interahamwen’abajenosideri, hari n’abandi bakidegembya muri icyo gihugubarimo:
1. Agathe Kanziga Habyarimana, umupfakazi wa HabyarimanaJuvenal “Kinani” ukuriye abacurabwenge ba Jenoside yakore Abatutsi
2. Padiri Wenceslas Munyeshyaka
3. Callixte Mbarushimana
4. Col Laurent Serubuga
5. Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva
6. Ignace Bagilishema
7. Innocent Musabyimana
8. Innocent Bagabo
9. Lt. Col. Marcel Bivugabagabo
10. Dr Charles Twagira
11. Venuste Nyombayire
12. Manasse Bigwenzare
13. Pierre Tegera n’abandi.
Mu nama iheruka guhuza abashakashatsi b’Abafaransa ndetsen’ab’Abanyarwanda yabereye i Paris mu Bufaransa, PerezidaMacron yongeye gushimangira ubushake mu kugaragazauruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bityon’umubano w’ibihugu byombi ukanozwa.
Ni inama yatitije bikomeye interahamwe n’abajenosideri kuko ishimangira ko u Bufaransa butakiri indiri yabo.
Ndayambaje Marc