U Bufaransa: Inama mpuzamahanga y’abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yatitije interahamwe!

I Paris mu Bufaransa hamaze iminsi habera ibiganiro byitabiriwe n’abashakashatsi ndetse n’imiryango itandukanye ikora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ibiganiro byakurikiye ibyari byabereye mu Rwanda.
By’umwihariko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2023, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiranye umusangiro n’abitabiriye ibyo biganiro ndetse abizeza ubufasha mu gukomeza gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rundi ruhande, interahamwe zihishe mu Bufaransa zaruciye zirarumira nyuma ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko zihishe ntawe usohoka kubera iyo nama iri kubera mu Bufaransa, igihugu ubusanzwe zari zaragize indiri yazo.
U Bufaransa nk’igihugu cyagize uruhare rukomeye mu gushyigikira itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside buherutse no kubisabira imbabazi ndetse bwizeza Abanyarwanda ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyikiriza ubutabera interahamwe zihishe muri icyo gihugu.
Ni nyuma kandi y’uko Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yitiriwe Duclert igaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.
Iyi raporo ikimara kujya hanze, abanyapolitiki n’abashakashatsi b’Abafaransa, basabye ko hakomeza icukumbura kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no ku ruhare rw’u Bufaransa hamwe n’itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo n’ingaruka yagize.
Muri izo ngaruka, abashakashatsi bavuze ko hakwiriye kwibandwa ku bijyanye no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi , hagashyirwa imbaraga mu kurwanya abayipfobya kandi bigakorwa hifashishijwe ubushakashatsi.
U Bufaransa nk’igihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, cyanakomeje guhisha no kwakira interahamwe zasize zihekuye u Rwanda harimo no kuziha rugari zigakomeza kwidegembya ari nako zikomeza gupfobya no guhakana Jenoside.
U Bufaransa bucumbikiye abajenosideri benshi barimo Agatha Kanziga umugore w’umunyagitugu Habyarimana Juvenala “Kinani”, Padiri Wensisilas Munyeshyaka, ndetse n’izindi nterahamwe zihishe mu gace kitwa Rouen.
Izo nterahamwe zafashwaga na Kabuga Felicien zirimo uwitwa Rwalinda Pierre Celestin, abahungu ba Habyarimana n’abandi benshi kimwe n’ibigarasha byirirwa bikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside birimo ingirwapadiri Nahimana Thomas n’abandi.
Mugenzi Félix