23-09-2023

Inkwenene kuri Ingabire Victoire witiranya Demokarasi n’ubuhezanguni bwamunze imitekerereze ye!

0

Ingabire Victoire Umuhoza, umuhezanguni uhora wiyita ‘umunyapolitike’ yongeye gushimangira ko nta neza yifuriza Abanyarwanda ko ahubwo ahora agambiriye kubabona basubiranamo yitwaje gucurika igisobanuro nyacyo cya ‘Demokarasi’.

Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023 yifashe we na rwesamadongo we witwa Shema Emmanuel bakajya kuri YouTube aho umwe yateraga undi akicyiriza mu mvugo zigamije kuyobya ababakurikira buhumyi.

Aba bombi buririye ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana demokarasi wizihijwe kuri uyu wa Gatanu.

Ni umunsi wahuriranye n’imyaka itanu ishize umuhezanguni Ingabire afunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu adasoje igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe n’inkiko nyuma yo gutakamba yandika amabaruwa atagira ingano asaba imbabazi no gufungurwa.

Soma kandi: IMYAKA ITANU iruzuye Ingabire Victoire ahonyora umunsi ku wundi imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika

 

Mu mvugo za Ingabire yashimangiye ko ari umuhezanguni w’umugome udateze guhinduka kabone n’ubwo mu mabaruwa yanditse asaba gufungurwa yasezeranyaga kuzaba “umuturage mwiza”.

 

Nk’urugero, uyu muhezanguni wihebeye amacakubiri n’iterabwoba, mu isoni nke asanganywe yafashe umwanya munini yumvikanisha uburyo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ari ryo “nyirabayazana w’ibura rya demokarasi mu Rwanda”, imvugo buri wese akwiye kwamagana.

 

Mu guhuzagurika gukomeye, uyu mugore uri gusaza yanduranya yagerageje inshuro nyinshi kwangisha Abanyarwanda ingingo zigize Itegeko Nshinga yirengagije ko ari bo baherutse kurivugurura.

 

Igisekeje ni uburyo umuhezanguni Ingabire yihandagaje akavuga ko Abanyarwanda “ntibigeze bagira uruhare mu gusaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa” kugira ngo Perezida Kagame yemerwe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Umusesenguzi wakurikiye ibi Ingabire yavuze yabwiye MY250TV ati: “Abanyarwanda dusaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa Ingabire yari muri gereza, ahera he avuga ko tutabigizemo uruhare?”

Yunzemo ati: “Uyu mugore nareke guta ibitapfu no kwiruka inyuma y’ibyamusize kuko twe Abanyarwanda ntitumwitayeho, ibyiza ni uko yakwiyegereza interahamwe zihishe hanze y’u Rwanda kuko nibo bahuje imyumvire.”

Ingabire yumvikanye kandi avuga ko “abanyarwanda ntibatora mu bwisanzure” ngo kubera ko “FPR niyo igena ugomba kwiyamamaza”, aha naho umuntu akaba atabura ubumubaza ukuntu amashyaka nka DGPR, PS-Imberakuri, PL, PSD n’andi ya opozisiyo yageze mu nteko ishinga amategeko no muri guverinoma muri rusange!

Yumvikanye kandi arya iminwa avuga ko “abashoramari batinya gushora imari mu Rwanda kuko nta demokarasi ihari”, imvugo n’igitambambuga cyaseka kubera ko imibare igaragaza ko ishoramari rikomeje kuzamuka aho by’umwihariko nko mu mwaka ushize  wa 2022 handitswe ishoramari rishya rya miliyari 1,6$.

Uyu mugore w’umugome yageze n’aho akoresha imvugo nyandagazi zirimo aho yise u Rwanda “État Voyou” avuga ko abaturage bemera ko bayoborwa uko badashaka. Yakomeje ashishikariza abaturage ku gumuka ku buyobozi bitoye, gusa ntabwo azigera abibona kuko aba baturage nta cyo baburanye ubuyobozi bwabo.

Iyo usesenguye ibyo Ingabire yise ko ari “demokarasi”, usanga ari urukurikirane rw’ingengabitekerezo ye yuje urwango n’ivangura byamuranze kuva kera. Uyu mugore ni umwe mu baterankunga b’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda irimo FDLR, RUD-Urunana n’iyindi.

Uyu ntakwiye kongera kuyobya Abanyarwanda ngo arabigisha “demokarasi”, kubera ko ibikorwa bye byose bigaragaramo imyitwarire ihabanye na demokarasi.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: