Igisambo Ndagijimana JMV mu binyoma bigamije guhimba “jenoside” itarigeze ibaho

Ndagijimana Jean Marie Vianney wibye Leta y’u Rwanda miliyoni amagana ubwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yongeye guhabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yihandagaje akavuga ko ari gutegura ibirori byo kwibuka “jenoside” izwi nawe gusa.
Abinyujije mu kiryabarezi cya RBB uyu Ndagijimana mu ntangiriro z’iki Cyumweru yasohoye itangazo ritumira abantu mu mihango y’icyo siye “icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR-Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo.’’
Ni mu gihe ibi uyu mujura ruharwa avuga ari amanjwe adafite icyo ashingiyeho cyane ko iyo ngirwa-jenoside avuga adashobora gusobanura igihe yabereye, uko yategeuwe, uko yahagaritswe, uwayihagaritse n’ibindi bishingirwaho hemeza ko habaye Jenoside.
Ku rundi ruhande, ibyo uyu muhezanguni arimo ni umugambi mugari interahamwe ndetse n’abambari bazo bafite wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi igahagarikwa n’ingabo za FPR-Inkotanyi ndetse ikaba yaranemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga.
Interahamwe zikunze guhimba ibinyoma ko habayeho “jenoside y’abahutu” ariko umugambi wabo wa nyawo ari uguhisha uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abarenga miliyoni bishwe ndetse igihugu kigasenyuka mu mpande zose.
Ndagijimana wari umaze iminsi ari mu ubusutwa bugamije gutagatifuza no gushakira inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoje Jenoside bagahungira ubutabera mu mashyamba ya Congo.
Soma kandi: Ndagijimana JMV wibye Leta y’u Rwanda 200,000$ burya yanambuye uwamukoreraga mu rugo!
KwIfatanya n’interahamwe rero no kujya mu binyoma byabo ni ukugirango arebe ko bamwakira kuko ku Banyarwanda yabaye ikivume nyuma yo gucucura igihugu ni mugihe igihugu cyari mu bihe bikomeye byo kwiyubaka.
Ndagijimana ni ikigwari cyananiwe gufatanya n’abanti kubaka igihugu ahubwo we ashyira imbere inda nini bituma ahemukira u Rwanda n’Abanyarwanda.
Icyo akwiye kumenya nuko gushinyagura ahimba jenoside itarabayeho bidateze kumuhira ndetse igihe kizagera akagezwa imbere y’ubutabera.
Muvunyi Balthazar