Interahamwe za FDU-Inkingi mu bundi bugome bwo kwegeka ibyaha zakoze ku bo zabikoreye

Intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi zikomeje gukora iyo bwabaga ngo zivaneho icyasha zifite cyo kuba zaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho zadukanye amanyanga yo kwegeka ibyaha zakoze ku bo zabikoreye.
Nk’urugero, umumotsi w’aka uzwi nka Musabyimana Gaspard aherutse kugaragara kuri YouTube ashagawe n’interahamwe kabombo Bukeye Joseph n’ikigarasha Mutabazi Etienne aho bavugaga ku cyo bise “ubwicanyi bwakozwe na Perezida Kagame ndetse n’ingabo za RPF/A-Inkotanyi.”
Mu binyoma byambaye ubusa aba bagabo umuntu atatinya kwita ibivume bitewe n’umurongo bahisemo wo gushaka gutanya Abanyarwanda, bumvikanye bashinja abasirikare bari aba RPA-Inkotanyi “kwica abasivile muri za Byumba” kandi ko “kurokora Abatutsi bitigeze biba mu migambi ya FPR-Inkotanyi.’’
Ukuri guhari ni uko FPR-Inkotanyi yahoze igendera ku ihamwe ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no mu basirikare babohoye igihugu harimo abavuye mu gisirikare cy’umunyagitugu Habyarimana Juvenal ‘Kinani’ bamaze kubona ko umugambi we wari ukurimbura igice kimwe cy’Abanyarwanda ndetse akazu kakitegekera igihugu uko kishakiye.
Ikindi nuko nyuma yahoo RPF/A-Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyayobowe na Perezida Bizimungu Pasteur wari uri muri Leta ya Habyarimana. Ibi bigaragaza ko icyo abahagaritse Jenoside bashakaga kwari uguhuza Abanyarwanda mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Ibi bishimangirwa nuko ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwashyize imbere ubumwe mu banyagihugu, bukura amoko mu ndangamuntu ndetse imibereho yose y’igihugu kuva ku mitangire y’imirimo kugera mu mashuri hakajyamo uwabitsindiye bitari umutoni cyangwa ukomoka mu bwoko runaka nk’uko byahoze muri guverinoma za mbere kuva u Rwanda rwabona ikiswe ‘ubwigenge.’
Inyangabirama nka Musabyimana ndetse n’imburamukoro Etienne Mutabazi na Bukeye Joseph bose bafite ibyaha basize bakoze mu Rwanda ari nayo mpamvu birirwa ku mizindaro rutwitsi bavuga ubusa mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Si ubwa mbere interahamwe zishatse kwiyambika umwambaro w’intama kandi muri rusange basanzwe ari ibirura mu rwego rwo guhakana no gupfobya ibyaha bakoze bashaka kwigira abere.
Icyo bakwiye kumenya nuko ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwakoze ibitaratekerezwaga mu myaka 29 gusa ubu igihugu kikaba cyariyubatse mu ngeri zose.
Interahamwe za FDU-Inkingi zikwiye kumenya ko nta na rimwe uwakorewe ibyaha azahinduka umunyabyaha.
Muvunyi Balthazar