23-09-2023

U Bwongereza: Abadepite bakomeje kotsa igitutu Leta ngo yohereze mu Rwanda abimukira, interahamwe n’ibigarasha mwitonde!

0

Abadepite bo mu ishyaka ry’aba-conservateurs mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bakomeje kotsa igitutu Leta yabo bayisaba gutegura indege zizageza abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemwe n’amategeko mu Rwanda.

Ni mu gihe ku rundi ruhande, abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zatorokeye zihishe hirya no hino ku Isi bo bakunze kugaragaza ko badashyigikiye aya masezerano kubera umutima wabo mubi wo kwifuriza abantu guhora bangara nk’uko nabo birirwa bangara mu bihugu by’amahanga.

Aba badepite bakomeje kotsa igitutu leta yabo nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda niy’u Bwongereza muri Mata 2022 aho abimukira binjiraga muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ugasanga harimo ibyago by’uko umubare munini wabo warohamaga mu Nyanja abandi bagakorwerwa ibikorwa by’iyicarubozo birimo no kugurishwa nk’abacakara n’ibindi.

Ubuyobozi bw’u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bihe bitoroshye by’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi byanatumye umubare munini w’Abanyarwanda bisanga ari impunzi mu bihugu bitandukanye ndetse byanatumye babaho mu buzima bubi, bwumva neza akamaro ko gufasha abandi bantu bafite ibibazo nka biriya by’abimukira.

Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yemeye gusinya amasezerano agamije gufasha abo bimukira ndetse bagahabwa ubuzima bufite agaciro mu Rwanda, kuko mu gihe baba baje mu Rwanda abigaga bafashwa gukomeza amashuri yabo, ababishaka baba mu gihugu nk’abandi benegihugu bose ndetse bakanahabwa ahantu ho kuba heza habasubiza agaciro.

U Rwanda kandi rukomeje kwakira impunzi n’abimukira bava muri Libya baza biyongera ku mpunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 100 zimaze imyaka irenga 25 zicumbikiwe mu Rwanda ndetse n’izindi mpunzi z’Abarundi.

Kuba interahamwe n’ibigarasha bafata iya mbere bakarwanya ubu bufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza babiterwa n’urwango rukomeye bafitiye ubuyobozi bw’u Rwanda bituma bababazwa no kubona u Rwanda rwazutse mu myaka gusa 29 ishize rubasha gukora ibyananiye amahanga yose.

Soma kandi: Interahamwe ziri kuririra mu myotsi nyuma yo kumenya ko nta kizabuza u Bwongereza kohereza abimukira mu Rwanda

Nk’uko byatangajwe kenshi u Rwanda rurashaka gutanga umuti w’ikibazo cy’abimukira ariyo mpamvu rukoresha bike rufite rusaranganya n’abandi aho kwikubira abantu bari gupfa ibintu u Rwanda hashize imyaka rukora.

U Rwanda ntabwo “ari nk’ikirahure cyuzuye amazi” nk’uko byajyaga bivugwa n’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani”, u Rwanda icyo rushyize imbere ni uguteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta vangura.

 Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: