23-09-2023

Undi mujenosideri kabombo yapfiriye muri gereza yaguyemo Bagosora!

0

Gacumbitsi Sylvestre, wabaye Burugumesitiri y’iyari Komini Rusomo [ubu ni mu karere ka Kirehe], mu mpera z’icyumweru kirangiye yapfiriye muri Gereza ya Koulikoro iherereye mu gihugu cya Mali aho yasorezaga igifungo cya burundu yahawe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. 

 

Gereza umujenosideri Gacumbitsi yapfiriyemo ni nayo mu myaka ibiri ishize yapfiriyemo Col Théoneste Bagosora, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Inkuru y’uru rupfu rwa Gacumbitsi yamejwe n’abo mu muryango b’uyu mujenosideri bari i Burayi.

 

By’umwihariko uyu Gacumbitsi yari yarahamijwe kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga 20,000 bari bihishe kuri Kiliziya ya Nyarubuye, uyu mujenosideri usize inkuru mbi imusozi yavutse mu mwaka w’1943 avukira muri komini Rusumo mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo.

 

Gacumbitsi yabaye burugumesitiri wa Rusumo kuva mu mwaka w’1983 kugeza muri Mata mu mwaka  w’1994 aho yagize uruhare mu gukorera Jenoside abaturage yayoboye iyo myaka yose; ibintu yakoze yitwaje ko yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND. 

Mbere yo kuburanishwa, Gacumbitsi yafashwetariki ya 20 Kamena mu 2001 n’abashinzwe umutekano muri Tanzaniya,icyo gihe bamusanze mu nkambi y’impunzi y’i Kigoma mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: