23-09-2023

Naramwigishije, ntabwo yari umuhanga – Tito Rutaremara avuga ku kigarasha David Himbara wigize intyoza mu bukungu!

0

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yanenze imyitwarire David Himbara Muruganwa wiyemeje gusiga icyasha buri ntambwe u Rwanda rutera by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu.

Ibi Rutaremara yabigaragarije mu kiganiro cyihariye yahaye umuyoboro wa YouTube witwa Igicaniro TV mu mpera z’icyumweru kirangiye.

Inararibonye Rutaremara yagaragaje ko Himbara ari umwe mu nyangabirama zananiwe kubahiriza amahitamo ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi bwashyizeho nyuma yo kubohora igihugu arimo kubazwa inshingano, kureba kure no gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda maze ahitamo kuba ikigarasha.

Soma kandi: David Himbara Muruganwa akomeje gupfunyikira ikibiribiri abamukurikira buhumyi

 

Kuba Himbara yarigize umuntu unenga u Rwanda, cyane cyane iyo hageze mu rwego rw’ubukungu, Rutaremara yagaragaje ko uyu Himbara nta shingiro na rito afite ryo kuba yanenga ibyakozwe n’abandi ku buryo we yumva ko ari igitangaza.

Rutaremara yongeyeho ko atazi aho Himbara akura ibyo yirirwa atangaza ndetse ko n’ubuhanga mu by’ubukungu uyu Himbara yirirwa yitaka ko afite bumutangaza.

Ati: ”Njyewe naramwigishije mbere akiri muto, ntiyari umuhanga byo kuba yahaguruka akavuga ko abandi bakora nabi, ari we wenyine ukora neza! Sinzi niba yarageze muri Kaminuza akaba umuhanga wenda!”

Yunzemo ati: “Turi mu bihugu bya mbere ku Isi bifite ubukungu bukura. Ubu u Rwanda nicyo gihugu abantu benshi baza kwigiraho, kubera ibyo dukora (…) niba abantu bose babona ko ibintu bigenda akaba ari we[Himbara] ubona ko bitagenda, we ni muntu ki ubona ko ibintu bitagenda neza?”

Himbara amaze igihe abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho by’umwihariko ari umwe mu bambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye.

Uyu mugabo wiyemeje gutatira igihango afitanye n’u Rwanda akaba umwe mu bahora barutera amacumu, inshuro nyinshi agaragara ku mbuga nkoranyambaga ahimba ibinyoma bidafite umutwe n’ikibuno aho aba agambiriye gutesha agaciro ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 29 ishize.

Muruganwa akwiye guhagarika kuvuga ku bukungu bw’u Rwanda cyane ko byagaragaye ko nta kintu na kimwe azi kijyanye nabwo.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: