23-09-2023

IMYAKA ITANU iruzuye Ingabire Victoire ahonyora umunsi ku wundi imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika

0

Tariki 15 Nzeri 2018 – Tariki 15 Nzeri 2023, imyaka itanu iruzuye Ingabire Umuhoza Victoire asohotse mu Igororero rya Nyarugende adasoje igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe bitewe n’imbabazi yasabye kandi agahabwa n’Umukuru w’Igihugu.

Ingabire yari yahamijwe ibyaha birimo kugumura abaturage agamije kubangisha Leta y’u Rwanda, gushinga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’igihugu no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere yo guhabwa imbabazi, umuhezanguni Ingabire yandikiye amabaruwa atagira ingano Umukuru w’Igihugu amwizeza ko yahindutse bityo ko ababariwe yafatanya n’abandi Banyarwa kubuka igihugu.

Agisohoka muri gereza, Ingabire yashimye Perezida Kagame ko yumvise icyifuzo cye agahabwa imbabazi. Yanavuze ko muri gereza yahasanze ubumuntu atakekaga, ati: “Ndashimira inzego z’ubutabera, abashinzwe imfungwa kuko aho twari turi bubahiriza ubumuntu.”

Ntibyatinze, nyuma y’iminsi micye amaze kugaruka neza mu buzima bwo hanze ya gereza ndetse n’inzego z’ibanze zikamwakirana urugwiro yahise yongera gusubira mu bikorwa bye byo gukwiza ibihuha agamije guca igikuba mu Banyarwanda yitwaje “gukora politike”.

Soma kandi: Ingabire Victoire akwiye gusubizwa muri gereza – Dore Impamvu!

 

Akimara umwaka umwe hanze ya gereza, nibwo yakoze ibisa n’ikinamico ashinga icyo yise “ishyaka” DALFA Umurinzi, kidafite aho gitaniye n’agatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU Inkingi asanzwe abereye ‘umuyobozi w’ikirenga’.

Imikorere y’iyi ngirwashyaka yakunze kwihisha ku mizindaro rutwitsi ya YouTube igamije gusa kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, icyaha gifitanye isano n’ibyo yafungiye igihe akatirwa imyaka 15.

Mu kwakira 2021, Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwaramuhamagaje aho yavuzwe mu mugambi umwe na Théoneste Nsengimana, nyiri umuzindaro wa YouTube witwa Umubavu bombi bakaba bari bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Muri 2022 yafatiwe mu cyuho ari mu buriganya bwo kwibaruzaho ubutaka butari ubwe, iki gihe yari amaze imyaka ine arekuwe ku mbabazi acyesha umukuru w’igihugu, aho kumwitura kuba umuturage wahindutse ahubwo yishora no muri ubwo butekamutwe, ariko inzego zibishinzwe zari maso zihita ziramutahura umugambi we upfuba utyo.

Bimwe mu bimenyetso simusiga byerekana ko Ingabire akwiye kongera kugororwa ni nk’uko mu mwaka wa 2019 nyuma y’amezi macye ahawe imbabazi uyu mugore yahise yirukankira mu karere ka Kirehe aho yakoresheje inama itemewe yitaga iyo gushaka abayoboke b’ishyaka rye ritanditswe ndetse ritanemewe.

Aha uyu mugore yahaye abantu amafaranga maze abatumira mu nama yategetse ko yitabirwa n’abahutu gusa ndetse n’abahoze muri Ex-FAR, n’ubwo iyi nama yahise iburizwamo ibyo Ingabire yari yateguye byari ibyaha byagombaga no kumufungisha.

Uyu mugore kandi yagize uruhare mu bitero byahitanye abantu bagera kuri 14 mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze nyuma y’ibitero bagabweho n’umutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana usanzwe ubarizwamo ingirwashyaka rye ryitwa FDU-inkingi, ibyo nabyo ni ibyaha yagakwiye kuba arimo kubazwa.

Hari n’ibindi byaha uyu mugore agikomeje gukora birimo n’aho usanga ashuka abantu akabagira abayoboke be yarangiza kubohereza mu mashyamba ya Congo ubundi akajya kuri za YouTube n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga akiriza amarira y’ingona avuga ko “bashimuswe na Leta ndetse banaburiwe irengero.”

Igihe kirageze ngo Ingabire Victoire asubizwe mu munyururu kuko abanyarwanda ntibifuza gukomeza kubona umunyabyaha nkawe yidegembya abeshya Isi.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: