23-09-2023

Abanyepolitike ba Congo mu nkundura yo kwitwaza u Rwanda biyamamaza, gusa ntibizabahira!

0

Constant Mutamba, umwe mu banyepolitike bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu akomeje gukoresha imvugo zangisha Abanye-Congo u Rwanda n’abayobozi barwo.

Uwo ni umuvuno uciriritse uyu munyepolitike asangiye n’umubare munini w’abo bahanganye barimo na Perezida Tshisekedi aho bose mu kanwa kabo hatavamo kuvuga ko Rwanda ari rwo “ruteza ibibazo Congo” – ibintu bakora bagamije kwigarurira imitima y’abaturage babakurikira buhumyi.

By’umwihariko uyu Mutamba usanzwe ari umuyobozi w’urubuga rwa politiki rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi (DYPRO), yavuze ko naramuka atowe azakora uko ashoboye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame “agafungwa” kandi agacisha u Rwanda bugufi akarwomeka kuri Congo.

Ibi bigaragaza mu byukuri urwango izi ngirwabayobozi zifitiye u Rwanda ndetse ko nta ntego ya politiki zifite kuko Abanye-Congo bafite ibibazo byinshi ariko ntiwakumva zivuga ko hari Icyo zizabikoraho ahubwo usanga bivugira u Rwanda gusa.

Abanye-Congo mu ngeri zinyuranye bihutiye guha urw’amenyo uyu Mutamba ku mbuga nkoranyambaga aho umwe yagize ati: “Urwo ni urwitwazo no kudukinga ibikarito mu maso ko igihugu cyacu kitari kurindimuka. Mukwiye kureka kwitwaza u Rwanda ahubwo mukaduha ibyo dukwiye kuko twababaye kenshi”.

Imbaraga aba banyepolitiki bashyira mu kwitwaza u Rwanda bakwiye kuzishyira mu gushaka icyateza imbere abaturage babo kuko nicyo umuyobozi aba abereyeho ubundi.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: