Dr. Guillaume Murere wabaye umuvugizi wa FDLR YAPFYUYE, interahamwe n’ibigarasha bakubitwa n’inkuba!
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe, ibigarasha ndetse n’abahezanguni b’abazungu babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera urupfu rwa Dr. Guillaume Murere wari umwe mu nkingi za mwamba z’ibitekerezo by’ubuhezanguni byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Urupfu rw’uyu muhezanguni rwamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, akaba yari imaze igihe yihishahisha muri Canada, yari azwiho guhora avuga amagambo mabi ahembera ivangura rishingiye ku moko ari nako ashaka gucamo ibice Abanyarwanda.
Murere kandi yari azwiho gushyigikira imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, RUD-Urunana, RNC n’indi yiyita ko irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda none apfuye nk’imbwa idafite umumaro – ibintu bishimangirwa n’ibiganiro bidafite umutwe n’ikibuno yatangaga ku mizindaro ya YouTube isanzwe ibarizwa mu kwaha kw’inyangabirama zitifuriza ineza u Rwanda.
Uyu mugabo wari umwanditsi w’ibitabo, yibandaga ku gusohora inyandiko zuzuyemo icengezamatwara rigamije kugarura Abanyarwanda mu mwiryane no kubacamo ibice.
Mu bagaragaje ko bashegeshwe bikomeye n’urupfu rw’uyu muhezanguni harimo ibigarasha n’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi kimwe n’abahezanguni b’abazungu nka Judi Rever usanzwe ukorana na buri wese utifuriza ineza u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ibindi wamenya kuri Murere
Yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura yaRuhengeri, apfuye yari atuye i Quebec akaba kuri ubu yakoreraga Leta ya Canada.
Yivugiraga we ubwe ko mu mwaka wa 1993 yinjiye muri komite y’umuryango RPF-Inkotanyi maze ayimaramo imyaka ibiri gusa kubwo kunanirwa kwumva icyerekezo gisobanutse cy’uyu muryango ndetse ko ntaho yari kumenera ngo acengeze ingengabitekerezo ya Jenoside yari imurimo.
Kuri ubu apfuye yari asigaye ari umunyamuryango wa RNC muri Canada ariko akaba yananigeze kuba umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Kimwe mu byo azahora yibukirwaho ni ukuntu yakwirakwizaga ibihuha bidafite shinge na rugero aho yahakanaga Jenoside yakorewe abatutsi akanayipfobya abeshya ko “yahitanye abahutu benshi kuruta abatutsi”.
Yahoraga asebya gahunda za leta nka Girinka, Ndi Umunyarwanda akabeshya ko “zigamije gukandamiza abahutu”.
Ndayambaje Marc