Ibisa birasabirana: Byinshi ku muhezanguni Flora Karenzi washakanye n’igisambo Jean Paul Ntagara
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara umugore ufite urusaku nk’urw’isandi, uvuga ivata rikaza by’umwihariko mu gihe aba ari guhimbira ibinyoma ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Uwo ni Flora Karenzi umaze iminsi abundabunda muri Canada aho yiyita “impunzi ya politike” ari nako asiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda – ibyo akaba ari byo bimutunze muri kiriya gihugu!
Umunyarwanda yabivuze neza ko “ibisa birasabirana”, uyu muhezanguni w’umugore yashakanye n’igisambo akaba n’umuhezanguni Jean Paul Ntagara, aba bombi bakaba babana muri Canada aho by’umwihariko bari mu murongo umwe wo gusebya u Rwanda.
N’ikimenyimenyi aba bombi bashyizwe mu ngirwa guverinoma ikorera mu cyuka ya “Padiri” Nahimana Thomas aho Ntagara yari “minisitiri w’intebe” mu gihe umugore we yagizwe “minisitiri” ushinzwe itangazamakuru.
Soma kandi: Ibisazi bya Padiri Nahimana Thomas yabyanduje abo bakorana
Uyu mugore igitangaje ni uko kuva yatangira gukorana na Nahimana yahinduye umuvuno maze ibyo gusebya Leta y’u Rwanda yongeraho no gutagatifuza abasize bahekuye u Rwanda no kwerekana ko aribo beza kurusha Leta y’ubumwe yibasira.
Nk’urugero mu minsi ishize abinyujije kuri umwe mu mizindaro akwirakwirizaho amagambo y’urwango, Kayitesi yavuze ko ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” bitigeze bwica.
Ibyo yabivugaga agerageza kugereranya ubwo butegetsi n’ubuyobozi uyu munsi burangajwe imbere na RPF aho mu isoni nke uyu mugore yihandagaza agatagatifuza ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguye ndetse bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi yatwaye by’umwihariko nyina umubyara n’abandi bene wabo.
Amagambo nk’aya ya Flora Karenzi yatangaje abantu benshi cyane cyane abamuzi neza kuko uyu mugore ise umubyara ari we Kamanzi Narcisse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe wishe nyina amuziza ko ari umututsi aho yavugaga ko adashobora “kubana n’inzoka”.
Uwo mugabo yahamijwe ibyaha bya jenoside none magingo aya afungiye muri Gereza ya Mpanga, ikindi cyisumbuyeho kandi ni uko uyu karenzi ari we washinjije se mu manza.
Mu mwaka wa 2012 nibwo uyu muhezanguni yagiye muri Canada we n’umugabo we Ntagara, kuva icyo gihe bombi bagiye bivuruguta mu mitwe y’abagizi ba nabi yiyita ko irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ntagarara we yatorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kumenya ko yari ari gukurikiranwaho ibyaha byo kunyereza amafaranga yari agenewe kwimura abaturage yitwaje ko yari umujyanama mu mujyi wa Kigali.
Ntagara nawe uzamwumva mu biganiro bisebya Leta binatagatifuza interahamwe nyamara nawe ari inkotanyi zamurokoye ubwo interahamwe zari zigiye kumwivugana mu gihe cya Jenoside.
Ku rindi ruhande, abavandimwe ba Flora Karenzi bibereye i Kigali bakaba bari mu mutekano usesuye bikorera imirimo yabo neza nta nkomyi mu gihe uyu mugore we yiyemeje kuba icyomanzi mu mahanga, gusa ntazatinda kubona ko yahisemo nabi kubera ko ntawahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.
Mugenzi Félix