25-05-2026

Urukundo Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame rukomeje kurwaza muzunga interahamwe za FDU-Inkingi

0

Intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi zikomeje gushimangira ko zitakigoheka kubera uburyo Abanyarwanda bafitiye icyizere Perezida Paul Kagame bakaba by’umwihariko bahora bagaragaza ko bamukeneye ngo abageze ku iterambere bifuza.

Ibi izi nyangabirama zabigaragarije mu kiganiro giherutse gutambuka ku muzindaro rutwitsi w’aka gatsiko aho cyari kiyobowe n’umumotsi wako uzwi ku mazina ya Musabyimana Gaspard.

Muri icyo kiganiro kitari gifite epfo na ruguru, Musabyima yari afite umutumirwa witwa Guillaume Murere, umugabo wuzuye ubuhezanguni wiyita umwanditsi uba muri Canada.

Musabyimana afatanyije n’umutumirwa we bavuze ko Perezida Kagame “agamije gusa kuyobora nk’ingoma ya cyami,” ibi ku muntu wese utekereza neza bimugaragarira ko ari amahomvu gusa adafite ishingiro kuko uko abanyarwanda bayobowe babigaragariza mu matora.

Abanyarwanda kandi ntibasiba kugaragaza uko bashima imiyoborere ya Perezida Kagame badasiba guhundagazaho amajwi iya bageze mu matora. Abanyarwanda bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99,2%  nk’uko bishimangirwa n’ubushakashatsi.

Ibi kandi bitangazwa mu gihe abanyarwanda ubwabo mu mwaka wa 2003 bitoreye kamarampaka yemeza ko banyuzwe no kuyoborwa na Repubulika aho kuyoborwa n’ingoma ya cyami.

Imiyoborere y’u Rwanda aba bahezanguni bihaye kujora, irashimwa haba ku rwego rw’uRwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga ndetse icyegeranyo cyakozwe na RGB mu mwaka wa 2022 yagaragaje ko imiyoborere myiza yateye intambwe zishimishije, buri wese akaba akwiye kubyishimira.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading