Ikigarasha Gasana Anastase yiyongereye ku zindi mburamukoro zishaka kwitambika mu bumwe bw’Abanyarwanda, gusa ntibizabahira!
Abanyarwanda bongeye kugwa mu kantu, nyuma yo kubona ikigarasha Gasana Anastase yihandagaza agashyira ku mbuga nkoranyambaga inyandiko yuje ubuhezanguni n’ubugome bukabije agamije gusubiza inyuma ubumwe bw’abanyarwanda.
Mu buhezanguni asanganywe, Gasana umaze iminsi abundabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yanditse avuga ko “RPF-Inkotanyi ifite gahunda ndende yo kwambura ubumuntu abahutu mu Rwanda.”
Mu kuvuga aya manjwe adafite icyo ashingiyeho, uyu muhezanguni yirengagije ko ahubwo Umuryango RPF-Inkotanyi wakoze ibikomeye mu kunga Abanyarwanda no kubabanisha nta rwicyekwe nyuma y’amateka ashariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Soma: Kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ni inshingano ya buri wese – FPR Inkotanyi
By’umwihariko uyu Gasana yiyongereye ku zindi nyangabirama muri iyi minsi ziyemeje gusiga icyasha urugendo rwo gutsimbataza ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu gushaka kubacamo ibice bishingiye ku moko, ku turere no ku bindi bibatanya, gusa aba bose baracurangira abahetsi kuko Abanyarwanda bakomeye ku bumwe bwabo.
Ibyo wamenya kuri Gasana
Uyu mugabo wiyemeje gusaza yanduranya ni umwe mu bananiwe kubazwa inshingano, kureba kure ndetse no kunga ubumwe nk’amahitamo ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi bwimirije imbere.
Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ariko birangira ahisemo inzira yo kuba ikigarasha.
Aho yirirwa abundabunda muri Amerika, Gasana yashinze ikiryabarezi we yita “ishyaka” cyizwi nka “PRM Abasangizi”, ni mu gihe abo bafatanyije gushinga icyo kintu bose bamaze kumutera umugongo kuko basanze kidafite umurongo.
Mu 2013 uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, mushiki wa Gasana bonse rimwe, yasabye imbabazi ku bikorwa yise “iby’ubugambanyi ku gihugu” biri gukorwa na musaza we.
Ati “Ndasaba imbabazi nyinshi kubera ibyo musaza wanjye ari gukora kandi akabikora mu izina ry’umuryango we, agakora ibibi, asebya igihugu, ni umwanzi w’igihugu, nsabye imbabazi.”
Mukasonga yasobanuye ko musaza we Gasana ari we mfura y’iwabo naho we akaba umuhererezi, ati “Murusha ubwenge kuko nkunda igihugu cyanjye nivuye inyuma, kuko we aho ageze ni umwanzi wacyo.”
Biraro Ernest