Kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ni inshingano ya buri wese – FPR Inkotanyi
Umuryango FPR-Inkotanyi urasaba abanyamuryango bawo gushyigikira ibikorwa byubuka ubumwe bw’Abanyawanda no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatawe.
Ibyo bikubiye mu butumwa uyu muryango watanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 aho wamaganye umuhango uherutse kubera mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze wiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’.
Mu bitamenyerewe mu Rwanda rw’uyu munsi, muri uwo muhango abitwa ko bakomoka mu “bwoko bw’abakono” barahuye maze bitoramo umutware umuntu ashobora kugereranya n’umwami.
Ubusanzwe Abakono ni bamwe mu moko y’imiryango migari isaga 18 yari igize u Rwanda rwo hambere.
Amateka agaragaza igisekuruza cy’abo bantu kiri kuri Ntandayera ya Mukono wa Mututsi wa Gihanga.
FPR yagaragaje ko uriya muhango wabereye mu Kinigi usubiza inyuma intambwe zatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse ko ubangamira gahunda y’ubumwe igihugu gishyize imbere.
Hari aho itangazo rigira riti: “Abanyamuryango barasabwa gushyigikira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza mu gihugu Abanyarwanda babanyemo neza.”
Imyaka 29 irashize u Rwanda rwigobotoye amateka mabi yagezweho kubera politiki mbi y’amoko, kuva icyo gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe inzira yo kubaka ubunyarwanda muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ndetse na politiki y’ubumwe n’ubwiyunge n’izindi zigamije gushishikariza abaturage kwibona nk’Abanyarwanda kurusha ibindi byose.
U Rwanda kandi rwimirije imbere ubumwe nk’amwe mu mahitamo azageza Abanyarwanda ku iterambere ridaheza, andi mahitamo ni ukubazwa inshingano no gutekereza byimbitse.
Ibyo rero biragaragaza ko umuhango wakozwe n’abakono uhabanye n’umurongo u Rwanda rwihaye wo kubaka ishusho ya buri munyarwanda hatagendewe ku irondabwoko, irondakarere kuko bisubiza inyuma igihugu.
Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu kubaka igihugu nyuma y’uko gishegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibuhwema kugaragaza ko nta mwanya amacakubiri afite, ndetse n’abanyarwanda ubwabo biyemeza kwamagana icyashaka gutoba intambwe imaze guterwa.
Mukobwajana Linda