Gasopo kuri Congo ikomeje kwishuka ko gushoza intambara ku Rwanda bizayihira!
Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023, yasohoye itangazo ryihanangiriza ubutegetsi bwa Congo bufite umugambi mubisha wo gushora intambara ku Rwanda.
Iri tangazo ryasubizaga iryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cya Congo (FARDC) ryashyizweho umukono na Maj Gen Ekenge Bomusa Efoma Sylvain rivuga ko igisirikare cya Congo gifite amakuru ashingiye ku itangazo cyitiriye Leta y’u Rwanda, ku wa 18 Nyakanga 2023, rivuga ko “rwiteguye kohereza ingabo za RDF ku butaka bwa RDC.”
Hagataho itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda risobanura ko itangazo FARDC ivuga ko ryashyizwe hanze n’u Rwanda nta ryigeze ribaho.
Guverinoma y’u Rwanda yagize iti: “Ibi FARDC ivuga ni urwitwazo rwo gushaka gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.”
Yunzemo iti: “Nk’uko byakomeje gushimangirwa, u Rwanda ruzakomeza ibikorwa bigamije kurinda uubusugire bwarwo ku butaka no mu kirere kandi ruzahangana n’icyo ari cyo cyose cyaterwa n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.” https://twitter.com/RwandaOGS/status/1681782849513422850
Ibi biri kuba mu gihe FARDC yamaze kwihuza n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho FDLR iherutse kwemeza amakuru y’uko igeze kure imyiteguro yo gutera u Rwanda inyuze mu Karere ka Rubavu.
FARDC-FDLR yagabye ibitero ku ubutaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse banabirenzaho gushimuta abasirikare b’u Rwanda bari mu kazi, ibintu u Rwanda rutahwemye kwamagana.
U Rwanda kandi rwashyize imbara mu gutanga umusanzu ushoboka ngo ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo bikemuke, ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo bukomeza kugaragaza ko bushishikajwe n’intambara.
Nk’uko u Rwanda rutahwemye kubisobanura, ntabwo ruzigera rwicara ngo rurebere ubusugire bwarwo n’umutekano w’abanyarwanda bivogerwa.
Muvunyi Balthazar