Ingabire Victoire n’abapagasi be bongeye kwambikwa ubusa ubwo bajyaga guhunahuna ku Igororero rya Nyarugenge
Umuhezanguni wasaritswe n’urwango Ingabire Victoire yongeye guhabwa inkwenene nyuma yo gucura umugambi we n’abapagasi be bihishe mu mutaka w’itangazamakuru aho yabohereje guteza akaduruvayo kuri ku Igororero rya Mageragere.
Mu mpera z’icyumweru kirangiye nibwo abarimo Eric Bagiruwubusa usanzwe ukorera Radiyo Ijwi rya Amerika, Jean Paul Nkundineza ukorera imiyoboro ya YouTube ndetse na Umwali Chantal, umugore wa Nsengimana Théonèste ufungiye icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu gisa nk’imyigaragambyo bavuga ko “bangiwe gusura” abantu muri ririya gororero.
Abo bantu ko ari batatu bahuriye ku kuba bose babarizwa mu kwaha kw’umuhezanguni Ingabire aho basanzwe bakorana mu murongo yihaye wo kwiyita “umunyapolitike” ari nako batiza umurindi ibitekerezo bye by’uburozi aba ashaka kuvundereza mu Banyarwanda.
Amakuru agera kuri MY250TV yemeza ko Bagiruwubusa, Nkundineza ndetse n’umugore wa Nsengimana wari waje nko kujijisha, Ingabire yabahaye ubutumwa bwo kuza guha imfungwa zirimo Theoneste Nsengimana, Sylvain Sibomana ndetse Niyonsenga Dieudone wiyita “Cyuma Hassan” muri ubwo butumwa harimo ko bagomba gukomeza umugambi wabo wo gusebya Leta ko babayeho nabi muri igororero ndetse ko “banakorerwa iyicarubozo”.
Ibyo kandi ‘Bihuha’ Bagiruwubusa mu magambo yanditse kuri X avuga ko abo yangiwe gusura “bashobora kuba barabishe urubozo” ni mu gihe nyamara yongeye yinyuramo avuga ko Cyuma yari asuye mushiki we yari amaze kumusura ndetse aranamuhabwa nk’uko bisanzwe.
Aba bapagasi bakigera ku Igororero rya Nyarugenge rizwi nk’i Mageragere bananiwe kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga isura ry’abagororwa n’imfungwa, maze bangirwa kwinjira ari nako bahise bose birukankira ku mbuga nkoranyambaga maze batangira gusiga icyasha Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).
Amwe mu mabwiriza aba bapagasi bishe harimo kuba baraje bose bitwaje udufuka turimo ibiribwa kandi bazi neza ko bitemewe gusura abagororwa ubazaniye ibiribwa bitaguriwe imbere mu igororero, birimo kandi kuba uwitwa Nkundineza we yaraje yitwaje urwandiko rw’inzira (Passport) aho kuzana indangamuntu nk’uko amabwiriza abigena.
Bakimara kwikoma ubuyobozi bwa RCS ku mbuga nkoranyambaga, Ingabire nawe nk’umuntu wari wabatumye umugambi we ugapfuba, yahise yihutira kwandika kuri X yikoma RCS mu mvugo zidafite epfo na ruguru.
Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye ku mbuga nkoranyambaga bahise baha urw’amenyo izi mburamukoro dore ko bizwi ko ari abambari b’uyu mugore ndetse ibyo bakoze bikaba byari byacuzwemo umugambi.
Iyi imikino ya Ingabire akomeje gukina n’abapagasi be akwiye kumenya ko yatahuwe ndetse nta n’ubwo izigera imuhira, ahubwo nashyire umupira hasi!
Mugenzi Félix