26-10-2026

Ikimwaro, ipfunwe n’urwango biri gutuma interahamwe zihimba “jenoside” itarigeze ibaho, gusa bari guta inyuma ya Huye!

0

Udutsiko tw’Abanyarwanda bihishe hirya no hino ku Isi baticuza uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ababakomokaho bakomeje gukwirakwiza ibinyoma bigamije kugoreka amateka bahimba ‘jenoside’ itarigeze ibaho.

Izi nyangabirama zibundabunda mu bihugu bitandukanye zikunze kumvikana mu mvugo itangaje cyane ivuga ko mu Rwanda habayeho “jenoside yakorewe abahutu” ndetse bagahamagarira abantu kubafasha kwibuka iyo ngirwa-jenoside.

Mu busanzwe Jenoside igira ibyiciro bisaga umunani, ntabwo ari ikintu cyo gukinishwa kuko irategurwa igihe kinini kugera ishyizwe mu bikorwa. Bimwe muri byo byiciro harimo ugushyira abantu mu byiciro ‘bariya natwe’, harimo kandi kwita amazina n’ibirango nk’urugero Abatutsi, Abayahudi gutyo.

Ibi bikurikirwa no kwambura abantu ubumuntu babagereranya n’ibisimba; mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari basigaye babita inyenzi, inzoka nandi mazina atesha agaciro ikiremwamuntu.

Ibi byose birimo ibyiciro biganisha ku gushyira mubikorwa Jenoside nyirizina bigizwemo uruhare rukomeye na guverinoma.

Ibyiciro byose biherutswa n’icyo guhakana ko Jenoside yabaye; kubera ko  bigoye kumva ukuntu Leta yahisemo kwica abantu yakagombye kurinda, uburyo bwiza kuri yo ni guhakana ko nta kintu nk’icyo cyabaye.

Iyo ibimenyetso ari simusiga ko yabaye, Leta ihitamo kubyita andi mazina nko gisubiranamo kw’abaturage, amahano yagwiririye igihugu n’ayandi mazina menshi.

Ibyo bice byose bisobanura neza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa ari nayo mpamvu abahimba Jenoside itarigeze iba baba ari gukora igice cya nyuma aricyo cyo gupfobya ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze ibaho, kuko kugeza ubu ntibarasobanura uko iyo ngirwa jenoside yabo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, igihe yakorewe, igihe yahagarikiwe ndetse n’uwayigaritse.

Ubu bukangurambaga budafite epfo na ruguru buri gukwirakwiza n’agatsiko ka Jambo ASBL kagizwe n’abakomoka ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, uwiyita umu ‘pasiteri’ Christine Uwizera ndetse n’abandi bakoresha amazina y’amahimbano ku mbuga nkoranyambaga.

Guhimba ibinyoma bigoreka amateka ni umugambi mubisha wo gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bashaka no gutuma bumva ko aribo bakoze jenoside ahubwo ataribo bayikorewe, ibi bikaba ari ikimwaro baterwa n’ibyo bakoze hakiyongeraho urwango rukabije banga Abanyarwanda kuko bari baziko igihugu kidashobora kuzazuka.

Icyo birengagiza nuko nta munyarwanda muzima wenda kuyobywa n’ibinyoma byabo kuko Abanyarwanda bemeye amateka yabaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nabyo bibafasha gukomera ku bumwe bwabo ari nako bateza imbere igihugu.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading