Ubuhamya bw’uburyo FPR-Inkotanyi yeretse ubumuntu abibwiraga ko bazayisenya cyangwa yo ikabasenya!
Gen (rtd) Rwarakabije Paul na Senateri Mureshyankwano Marie Rose ni bamwe mu Banyarwanda Umuryango FPR-Inkotanyi wacyuye ubasanze mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bombi basangiye ubuhamya butangaje bw’uburyo batunguwe n’ubumuntu bagaragarijwe na FPR mu gihe bo bumvaga batagaruka mu Rwanda ngo bagire amahoro.
Nka Rwarakabije wari umusirikare we yari yaramaze kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR aho yumvaga azagaruka mu Rwanda arwana. Mu buhamya yigeze guha TV1 yahamije ko atahuka yari ahunze umutekano mucye ndetse ko yageze mu Rwanda akawuhasanga.
Ati : “Nahunze umutekano mucye, ariko maze gutaha mbonye uko mbana n’abandi baturage, ubu nararahiye ko ntashobora gusubira hanze y’u Rwanda, Imana izamfashe ahubwo nsazire aha ngaha”
Senateri Mureshyankwano we mu kiganiro yigeze guha ikinyamakuru Ukwezi yagaragaje ko iyo bitaba umutima wa kimuntu w’inkotanyi, we n’umuryango we baba batakiriho, bari kugwa mu buhungiro aho bari babayeho nabi.
Yagize ati : “Bansanze ndi kumwe n’umugabo wanjye numva ko baje kunyica, nitegereje mbona ko uwari uje kundeba ari umututsi ambaza icyo nahunze mubwira ko ari bo twahunze ariko we arampumuriza.”
Yunzemo ati: “Ijambo nakunze cyane n’ubu ngikunda ni umuryango wa FPR Inkotanyi, ariko wenda iyo bawita ishyaka ahari byari kungora, ariko nyine numva ari umuryango wa kabiri ngomba kugira wiyongera ku wo mvukamo”
Imikorere ya FPR Inkotanyi, henshi ku isi ifatwa nk’isomo rikomeye, kuko aho ubutegetsi bwakuweho n’imbaraga za gisirikare, akenshi habaho kwihorera, nyamara Inkotanyi zo zagaragaje itandukaniro ryo kwubaka igihugu.
Mu mboni y’abakurikiranira hafi amateka y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, ntibasiba kugaragaza ko bitangaje kubona aho imiyoborere y’umuryango wa RPF Inkotanyi yakuye u Rwanda n’aho irugejeje.
Soma kandi: Iterambere FPR-Inkotanyi yagejeje ku Rwanda mu mboni z’abanyamahanga
Kimwe mu bikunze kugarukwaho by’umwihariko ni ukuntu FPR Inkotanyi yarwanye ikabohora u Rwanda yarangiza igashyira imbaraga mu kurwubakira umutekano utajegajega.
Ndayambaje Marc