25-05-2026

Interahamwe, ibigarasha n’abateruzi b’ibibindi ba Tshisekedi badagazwe kubera Minisitiri Kabarebe!

0

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe, ibigarasha ndetse n’abambari ba Perezida Tshisekedi babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma yo kumenya ko Gen (rtd) James Kabarebe  yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga.

Abo bose babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bahiye ubwoba maze batangira guta ibitabapfu cyane ko Kabarebe ari umuntu uzwi cyane muri aka karere kandi ufite ubushobozi n’ubuhanga bwo gushyira akadomo ku ntambara bavuga ko barwana.

Zimwe mu mpamvu interahamwe, ibigarasha n’abambari ba Tshisekedi batishimiye ko Gen Kabarebe ajya muri uwo mwanya ni uko bazi neza ko ibinyoma byabo abizi ndetse batazongera kubikwiza ngo bibahire.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Kabarebe mu myaka amaze akorera igihugu atahwemye kugaragaza ko by’umwihariko abiyita ko barwanya u Rwanda nta kintu barwanira ndetse ko nta n’icyo bateze kugeraho.

Hirya yo kubwiza ukuri inyangabirama ziyita ko zirwanya u Rwanda, Kabarebe azwiho kuba yarafashije Congo yitwaga Zaïre kwigobotora ingoma y’umunyagitugu Mobutu ndetse aba umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu aho yashize ku murongo icyo gihugu arangije agisigira bene cyo.

Ku rundi ruhande, abasesenguzi basanga  Kabarebe aje nk’igisubizo ku mutekano mu karere k’ibiyaga bigari hagendewe ku bunararibonye afite.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading