28-07-2026

Interahamwe Gahunde udashobora gukandagira ku butaka bw’u Rwanda ageze aho arota ‘coup d’etat’!

0

Interahamwe Gahunde Chaste umaze igihe yihishahisha mu Bufaransa nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda yagaragaye kuri YouTube ivata ryamurenze avuga ko hagiye kuba “ihirikwa ry’ubutegetsi mu Rwanda”.

Gahunde wakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma yo kuvuga ayo mahomvu aterekeranye yakomeje avuga ko Abanyarwanda batagize uruhare mu ihindurya ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu mwa wa 2015.

Aho niho yuririye yumvikanisha uburyo ngo ‘coup d’etat’ “igomba kubaho” aho ngo n’abasirikare bazi ko nta ruhare Abanyarwanda bagize mu gihindura itegeko nshinga; icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno cyane ko ibyabaye byose byari ku busabe bw’Abanyarwanda.

Iyi nterahamwe itunzwe no guhuragura amagambo aterekeranye yibasira ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi, yakomeje yizamura mu ntera aho yategekaga abasirikare kuvanaho ubuyobozi mu Rwanda.

Soma kandi: Abanyarwanda ntitwakwima amatwi uwaduhaye amata, izo ‘coups d’etat’ muzijyane ahandi – Umuturage

 

Igitangaje nuko iyi nkoramaraso idashobora gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda itazi ko mu Rwanda inzego zose zitahiriza ku mugozi umwe wo kubaka u Rwanda rwiza cyane ko abo basirikare avuga aribo bafashe iyambere imyaka 29 ishize bakaza guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi yagizemo uruhare.

Ikindi yirengagiza nuko abanyarwanda bari mu Rwanda aribo bazi neza ibiri kuruberamo kuruta we wihishe mu miheno yo mu Bufaransa, aho yirirwa avugira ubusa umunsi ku munsi!

Abanyarwanda ntibasiba kugaragaza ishema batewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe na Perezida Kagame, bityo banifuza ko yakomeza kubayobora.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading