Bombori bombori muri RNC: Dick Nyarwaya arashinjwa ubusambo n’ubuhemu, ngo yitwaza sebuja Kayumba!
Abayoboke mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bakomeje gushinja uwitwa Dick Nyarwaya (wiyita Ali Abdulkarim ku mbuga nkoranyamba) ubushukanyi, ubwiyemezi no kubacucura utwabo yitwaje ko ari inshuti y’akadasohoka ya Kayumba Nyamwasa uyobora uwo mutwe.
Mu nama iherutse guhuza abambari ba RNC bo mu cyo bita ‘Intara y’u Bwongereza’ barashwanye karahava bashinja uriya Nyarwaya usanzwe ari n’umuhuzabikorwa wa gatatu wa RNC kubatezamo umwiryane ndetse no kubiba amafaranga y’imisanzu.
Nyarwaya ashinjwa kandi guteza umwiryane mu bandi bayoboke babarirwa ku mitwe y’intoki RNC isigaranye mu bihugu birimo Australia, Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Soma kandi: Nyarwaya Dick “Abdul Karim” wa RNC ameze nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera!
Muri rusange abashinja uyu Nyarwaya bavuga ko abaca inyuma maze agasaba imisanzu yarangiza akayirira aho bagaragaza ko n’indi misanzu basanzwe batanga batazi aho ijya n’icyo ikoreshwa – ibintu bishimangira ko ibya RNC imbwa zikomeje kubirwaniramo.
Ku rundi ruhande, Nyarwaya amaze iminsi yigaragaza cyane mu biganiro rutwitsi bikorerwa ku muzindaro wa RNC yibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo dore ko ari wo murongo bihaye banamazemo igihe n’ubwo bwose nta cyo biteze kubagezaho.
Uku kwigaragaza cyane Nyarwaya abikora agamije kwigarurira imitima y’abayoboke basigaye muri RNC, hari n’abavuga ko uyu muhezanguni ari hafi gusimbura Kayumba Nyamwasa ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba cyane ko n’ubundi basanzwe bakora mu kunyunyuza imitsi y’abakurikiye buhumyi uwo mutwe.
Hari ubutumwa bwa bamwe mu bagitsimbaraye kuri RNC bukomeje gucicikana kuri WhatsApp bwerekana akababaro bafite batewe n’uko Nyarwaya akomeje kubavangira no gukoresha ubutoni afite kuri Kayumba Nyamwasa abakandamiza.
Aya makimbirane mu buyobozi bwa RNC yanabyaye ubugambanyi no kwishishanya muri uwo mutwe aho kuri ubu muntu ikivugana n’undi aho ahubwo basigaye babarizwa mu dutsinda.
Abo bose bakwiye kumenya ko nta muntu wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro!
Mugenzi Félix