Ibya RNC imbwa zikomeje kubirwaniramo: Kayumba noneho yirukanye abari inkingi ya mwamba abaziza “kumusuzugura”
Umutwe w’Iterabwoba wa RNC ukuriwe na Kayumba Nyamwasa ukomeje gushimangira ko uri mu marembera aho by’umwihariko uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 wafashe umwanzuro wo kwirukana abayobozi batandatu bavugaga rikijyana muri uyu mutwe.
Itangazo RNC yageneye abayoboke mbarwa isigaranye risobanura ko mu birukanwe harimo Frank Ntwali, uyu ni umwishywa wa Kayumba akaba kandi yari akuriye uyu mutwe muri Afrika y’epfo ndetse ahagarirariye n’urubyiruko rw’uwo mutwe.
Harimo kandi Robert Mukombozi wari uherutse kwirukanwa ku butaka bwa Uganda akaba yari ahagarariye RNC mu Bufaransa, Faustin Rukundo wari umuyoboke mu Bwongereza.
Hari kandi Dr. Jeniffer Rwamugira wari umuyoboke w’uyu mutwe muri Afrika y’epfo, Mushimiye Jean Pierre wari umuyoboke mu Bwongereza ndetse na Bisamaza Laurent wari ukuriye uyu mutwe mu Bufaransa.
Iryo tangazo kandi risobanura ko iyirukanwa ry’aba bahoze ari abateruzi b’ibibindi b’ikihebe Kayumba ryatewe n’icyo uyu mutwe wita “amakosa akomeye yo kwigomeka ku byemezo bya biro politike.”
Amakuru yizewe agera kuri MY250TV yemeza ko aba bose birukanwe kubera kwanga kumvira amabwiririza y’ikihebe Kayumba ukomeje guteza umwiryane mu bayoboke mbarwa RNC isigaranye.
Isoko y’amakuru yacu isobanura ko Dick Nyarwaya wiyita Ali abdulkarim wari usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gatatu wungirije w’uyu mutwe Kayumba ashaka kumwimika nk’umuhuzabikorwa mukuru agasimbura Jeromo Nayigiziki; ibintu abirukanwe batakozwaga cyane ko bafata Nyarwaya nk’injiji Kayumba akoresha mu nyungu ze bwite.
Ni mu gihe ku rundi ruhande bariya birukanwe bari bamaze iminsi barivumbuye nyuma y’uko bamenye ko Kayumba arya udufaranga twabo tw’imisanzu binyuze muri uyu Dick Nyarwaya.
Andi makuru agaragaza ko ava beretswe umuryango bagiye gushinga undi mutwe urwanya RNC na Kayumba Nyamwasa by’umwihariko.
Si ubwa mbere abambari ba RNC bayivamo birukanwe cyangwa bivanyemo kuko abavumbuye ubusambo n’inda nini bya Kayumba batandukanye nawe.
Mugenzi Félix