25-05-2026

Ibyo wamenya ku bigarasha n’interahamwe HRW yakoresheje mu gusiga icyasha u Rwanda

0

Umuryango mpuzamahanga wiyita ko uharanira uburengazira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023 wasohoye raporo ndende yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Iyo raporo ivuga ko “u Rwanda rukoresha uburyo bwo gushimuta abantu  ndetse ko hari n’ababurirwa irengero”, yubakiye ku buhamya HRW ivuga ko yasangijwe ahanini n’abanyabyaha batorotse ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha by’ubugome birimo n’icya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Benshi muri abo banyabyaha bagizwe n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi aho bose basanzwe babeshejweho no gucuruza ibihuha n’inkuru mpimbano zisebya u Rwanda – ibintu bakora mu rwego kwihimura ku buyobozi bw’u Rwanda.

Amakuru yizewe ahari agaragaza ko bitewe n’umugambi HRW ifite wo kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, uyu muryango wabanje kwishyura amafaranga ziriya nyangabirama ndetse banahabwa ibyo bagomba kuvuga ari nabyo bigaragara muri iriya ngirwa-raporo.

Dore bamwe mu batanze ubuhamya muri iyo raporo:

Paul Rusesabagina

Rusesabagina uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika amaze amezi atandatu afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika yemera ibyaha by’iterabwoba yakoze ku butaka bw’u Rwanda byari byaratumye akatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Mazimpaka Joseph

Uyu yahoze mu ngabo z’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani”, aza gushyirwa mu ngabo za RPA zaje guhinduka RDF nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bidateye kabiri byaje kumenyekana ko Mazimpaka yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze mu mwaka wa 2006 arafungwa ndetse aranakatirwa ariko aza gutoroka gereza ya Huye ajya muri Tanzania.

Ageze muri icyo gihugu Mazimpaka yinjiye mu mikoranire n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu mwaka 2017 yafashwe n’inzego z’umutekano za Tanzania azira gukoresha impapuro mpimbano nyuma aza gufungurwa mu buryo bw’amayobera.

Uyu Mazimpaka kandi yakoranye na bamwe mu bayobozi ba Congo aho yahimbaga amakuru ubwo bakoraga ikiswe ‘Mapping Report’ kirimo ibirego bitigeze bigira agaciro mu ruhando mpuzamahanga aho bishinja u Rwanda “kugira uruhare mu bwicanyi” bwo muri Congo.

Zihabamwe Yandamutso Noel

Uyu yavuye mu Rwanda ahawe ‘buruse’ yo kwiga na Leta maze ajya kwiga muri Australia amashuri ye arangiye ajya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC atangira guhimba ibinyoma kugira ngo abone impapuro z’ubuhunzi.

Zihabamwe azwi guhora abeshya ko bene nyina “bashimuswe na Leta y’u Rwanda  bakaburirwa irengero” nyamara byaje kumenyekana ko we ubwe yabohereje muri Uganda kugira ngo bashake ibyangombwa by’inzira nabo bamusange muri Australia.

Bicahaga Abdallah

Uyu ni umuhezanguni wigeze gufungirwa ibyaha bya Jenoside imyaka igera ku 10, nyuma yo gufungurwa yatangiye kujya ku mizindaro ya YouTube akora inkuru zisebya leta binyuze mu kwiyita ‘umunyapolitike’.

Bicahaga aherutse gutoroka ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kumenya ko yakorwagaho iperereza ku byaha yari amazemo iminsi byo guhakana no gupfoya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gasana Eugene Richard  

Gasana yahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri LONI maze ajya muri, kuri ubu akaba anakomeje gukorana bya hafi na Leta ya Congo mu mugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Rukundo Faustin

Uyu ni indi mwambari wa RNC aho by’umwihariko akuriye uyu mutwe w’iterabwoba mu Bwongereza, nawe watorotse ubutabera bw’u Rwanda.

Mu bandi bambari ba RNC batanze ubuhamya muri iriya raporo harimo Robert kabera wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaza gutorokera muri Uganda nyuma yo gusambanya umwana we yibyariye.

Harimo kandi Robert Mukombozi uherutse kwirukanwa ku butaka bwa Uganda kubera ko icyo gihugu kitashaka kwifatanya nawe kandi ari ku rutonde rw’abanyabyaha u Rwanda rushakisha.

Aba bose kimwe n’abandi benshi nibo HRW yashingiyeho muri iyo ngirwaraporo yayo, kuko izi neza ko bahora bavuga ibinyoma ku Rwanda.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading