25-04-2024

RNC mu cyeragati ku hazaza h’abambari bayo bihishe muri Uganda

Benshi mu bavuga rikijyana mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ndetse n’abahoze muri uyu mutwe bakomeje gutitizwa n’uburyo umubano w’u Rwanda na Uganda urushaho kuzahuka.

Ni mu gihe ibi byihebe byari bibeshejwe n’agatotsi kari kamaze hafi imyaka itanu kari hagati y’umubano w’ibihugu byombi aho ku bwabo bifuza ko ibi bihugu bituranyi bihora bihanganye.

Nk’urugero uwitwa Noble Marara umaze imyaka yihishahisha mu Bwongereza, n’ubwo yavuye muri RNC ashwanye n’ikihebe gikuru Kayumba Nyamwasa ntasiba kugaragaza ko ahangayikishijwe n’ahazaza h’inshuti ze yasize muri uyu mutwe w’iterabwoba ziri muri Uganda.

Uyu Marara aherutse kumvikana kuri YouTube avuza induru mu gihunga cyinshi agerageza kuburira bagenzi be bari muri Uganda we yita “impunzi” ko ngo  “nta mahoro bazigera babona” aho ngo “bazashimutwa”.

Ni mu gihe abo Marara yita impunzi mu by’ukuri atari zo cyane ko ahubwo ari abanyabyaha batorotse ubutabera bw’u Rwanda, uyu mugabo akaba akwiye kumenya ko abo aburira ntaho bazacikira ukuboko kw’ubutabera.

Uretse Marara hari n’abandi bambari ba RNC batangiye guta ibitabapfu nyuma yo kubona ko hari amasezerano y’imikoranire aherutse gusinywa hagati y’inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda n’icyu Rwanda.

Ni mu gihe kandi umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse kwihanangiriza RNC na Kayumba Nyamwasa ku kongera gutinyuka kugerageza guhungabanyiriza umutekano w’u Rwanda muri Uganda.

Gasopo yatanzwe na Gen Muhoozi yakurikiwe n’ihambirizwa rya Robert Mukombozi umwe mu bambari bakuru ba RNC aho aherutse gusubizwa shishi itabona muri Australia, igihugu asanzwe yihishamo nyuma yo gufatirwa mu cyuho muri Uganda.

Ibyo byakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’uwitwa Obed Katureebe wiyita “Robert Patrick Fati Gakwerere” kuri Facebook aho yirirwa yandagaza ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda; iyi nkuru nayo ikaba yarashegeshe abambari ba RNC.

Mu gihe abakurikiye buhumyi RNC bari bakiri mu kababaro batewe n’ifungwa rya Katureebe, kuri uyu wa mbere bakiriye indi nkuru y’akababaro ko Sergeant Major Robert Kabera, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda wari uherutse kubiyungaho muri Uganda na we yatawe muri yombo n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Kabera yari yaratorokoye muri Uganda nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda bwari bumukurikiranyeho gusambanya umwana we yibyariye ufite imyaka 15.

Igikomeje gushegesha abambari ba RNC ni uko bazi neza ko Uganda ishobora kugarura mu Rwanda uyu Kabera kugira ngo aryozwe icyo cyaha cy’ubugome yakoreye uriya mwana we.

Ibintu bigeye gukomerera RNC n’abambari bayo kandi bitinde bitebuke abanyabyaha bose bayihishemo bazashyikirizwa ubutabera cyane ko ntawahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.

 Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading