11-09-2026

Gen (rtd) Kabarebe yongeye gutuma interahamwe n’ibigarasha barara bashikagurika!

0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (rtd) James Kabarebe mu mpera z’icyumweru gishize yatanze imbwirwaruhame yakorogoshoye abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe ndetse n’ibigarasha bose bihishe hirya no hino ku Isi.

Byari mu mu mwiherero w’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, aho Kabarebe yashimangiye ko Abanyarwanda nta yandi bafite usibye kubana kandi bakabana neza.

Ati: “Twabaye impunzi kuva 1959 kugera 1994, akarere kose nta gihugu tutabereye umutwaro, Abanyarwanda bagomba kubana kandi bakabana neza bityo nta Munyarwanda uteze kuzongera guhunga”.

Mu byo interahamwe n’ibigarasha birukiyeho ni ukuvuga ko Kabarebe “yemeye ko u Rwanda rwayogoje akarere ruragahungabanya” n’izindi mvugo zigamije kugorera iriya mbwirwaruhame ya Kabarebe.

Kugoreka ibivugwa n’abayobozi b’u Rwanda ni umwe mu mivuno interahamwe n’ibigarasha bakoresha m urwego rwo gushaka kugumura Abanyarwanda no kubayobya – ibintu izi nyangabirama zagerageje mu myaka 29 ishize ariko ntacyo bigeze bageraho.

Ibyo Gen Kabarebe yagarukagaho byanateye aba banzi b’amahoro gucika ururondogoro ni uko amateka y’u Rwanda ashaririye cyane yatumye Abanyarwanda babera umutwaro ibihugu by’abaturanyi kubera ubuhunzi.

Gusa nyuma y’aho FPR Inkotanyi iziye kandi mu ntego zayo harimo guca ubuhunzi n’ikibutera ikibazo cyahawe umurongo, ni mu gihe FPR igikomeye ku ntego yo guca ubuhunzi ari nabyo izi nyangabirama zirwanya.

Soma kandi: Urukundo Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame rugiye gutuma interahamwe n’ibigarasha bishyira mu kagozi! 

Kubana neza no kunga ubumwe kw’abanyarwanda ni ibintu interahamwe n’ibigarasha batumva kandi bahora barwanya kuko n’ubwo buhunzi bifuza ntibuzigera bubaho habe na rimwe, ahubwo abazahunga ni ibisambo n’abanzi b’igihugu.

Izi nterahamwe n’ibigarasha basubize amerwe mu isaho kuko nta Munyarwanda uzongera guhunga ahubwo icyo abanyarwanda bashyize imbere ni ukuba umwe no kubana neza.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading