25-05-2026

Uwahoze mu biyita “opozisiyo nyarwanda” yahishuye uburyo bageze aharindimuka

0

Nsengiyumva Syvestre, Umunyarwanda uba mu Bubiligi witandukanyije n’udutsiko twihaye intego yo gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango PRF-Inkotanyi, aratangaza ko utwo dutsiko turi mu marembera.

Ibi Nsengiyumva yabivugiye mu kiganiro aherutse guha umuyoboro wa YouTube wa ‘Igicaniro TV’ aho yatanze urugero rw’umutwe w’iterabwoba wiyita ishyaka rya ‘opozisiyo’ agaragaza ko kuva washingwa nta kindi kiwuranga kitari bombori bombori.

Soma: Muri RNC bahambyemo umusazi!

Nsengiyumva kandi yakomoje kuri ‘Padiri’ Nahimana n’ihabara rye Nadine Kasinge baherutse kwiha amenyo y’abasetsi ubwo barikorozaga ku mbuga nkoranyambaga bashwana buri umwe yirukana undi mu ngirwa-shyaka bise “ishema”.

Soma: Rwabuze gica hagati ya ‘padiri’ Nahimana n’ihabara rye Kasinge, aho bukera umwe arivugana undi!

Si utu dutsiko gusa dukomeje kugaragaza ko ari imburamukoro kuko n’Icyari cyariswe “ikiraro” kigamije guhuza ingirwamashyaka yiyita aya opozisiyo akorera hanze y’u Rwanda ndetse n’abiyita imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nayo ikorera hanze y’u Rwanda hiyongereyeho n’imitwe y’iterabwoba, ubu cyabaye umugani dore ko izo ngirwamashyaka n’iyo miryango byatangiye bigera kuri 36 ibyinshi bimaze kwivanamo.

Uku kujagarara guhora mu biyita ‘opozisiyo’ ni ikigaragaza ko ibyo babamo ari imikino idafite epfo na ruguru ndetse ko abenshi baba bashaka kubishakamo amaramuko mu bihugu bihishemo, kuko ntawe ujya muri aya amanjwe adafite ibyaha yasize akoze mu Rwanda.

Icyo birengagiza kubura imikoro birirwamo Abanyarwanda babibona nk’ikinamico kuko umuntu wese wiyita ko afite ‘ishyaka’ ritagaragaza icyo ryamarira Abanyarwanda ndetse nuko bafatanya kubaka igihugu ahubwo bagamije kubangiza ubuyobozi bwabo no kubacamo ibice ntawuzabon aho amenera.

Amashyaka ya politike yemewe mu Rwanda arazwi abasigaye ni imbwa zimoka zitaryana.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading