25-05-2026

Andi mabanga mutamenye kuri “Padiri” Nahimana woretswe n’urwango no gukunda ingutiya z’abagore

0

Yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga kubera guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guhimba inkuru z’impuha zigamije guca igikuba mu Banyarwanda – uwo nta wundi, ni Nahimana Thomas, umunyamabi yose ashoboka ugiye kumara hafi imyaka 20 yihishahisha mu Bufaransa.

Nahimana wirukanwe mu gipadiri ariko akaba akomeje kwiyita “padiri”, afite imyaka 52 y’amavuko, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (ubu ni mu Karere ka Rusizi), ni mwene Nkujuwimye Mathias, umugabo wari uzwiho guhoza umugore we  Iyamubonye Claudine ari nawe nyina wa Nahimana ku nkeke.

Nahimana yakuranye ubucakura, urwango ndetse no gukunda abagore dore ko ubwo yari mu iseminari nkuru iyo yabaga agiye mu biruhuko yajyaga yiroha mu busambanyi n’inkumi zajyaga ziza kuri paruwasi gukora isuku.

Byaje no kumenyekana ko hari abakobwa yateye inda ariko akabashukisha udufaranga akanabahahamura ngo batazamuvamo.

Akimara kuba Padiri, Nahimana yoherejwe mu iseminari ya Cyangungu yitirwe Mutagatiu Aloys aho yasanze yo Padiri Fortunatus Rudakemwa wagenderaga ku matwara ya PARMEHUTU.

Abo bombi bihurije hamwe maze bashyira imbere ubuhezanguni aho bakandamizaga abanyeshuri cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako babangisha ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Nahimana wari umaze gutangwaho raporo nyinshi no kwihanangirizwa na Musenyeri wa Disoze ya Cyangugu, yaje kwimurirwa muri Paruwasi ya Muyange aho naho atamaze kabiri maze aba ateye inda umukobwa.

Mu gushaka gusibanganya ibimenyetso Nahimana yahise arangira uriya mukobwa yateye inda murumuna we wo kwa se wabo aramumurambagiriza, gusa umukobwa yaje kubimenya maze amuvamo.

Nahimana wari umaze kumenya ko bimukomereye yahise aterura umutungo wa Paruwasi maze ahita atorokera mu Bufaransa aho yanyuze aciye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Murumuna wa Nahimana bitaga Bakame nawe wakuze yonswa ingengabitekerezo y’urwango mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari mu nterahamwe zishe abatutsi benshi aho muri Cyangugu, gusa jenoside igihagarikwa yahungiye muri Congo ajya muri FDLR aho bicyekwa ko ashobora kuba yaraguye.

Afite umugore n’abana!

Amakuru adakunze kuvugwa kuri Nahimana ni uko afite umugore wari uzwi ku izina rya Maman Rita, gusa kubera ubusambanyi bworetse uyu mugabo yataye uyu mugore yewe n’umwana aho ubu yibanira n’abandi bagore.

Soma kandi: Shitani Nahimana Thomas yabujijwe amahwemo n’imiborogo y’abana yataye akajya kwangara mu Bufaransa!

Ku rundi ruhande Nahimana akimara kugera mu Bufaransa kugira ngo yemererwe gusoma misa muri icyo gihugu yagombaga kwerekana ibaruwa isinyweho na Musenyeri w’aho yakoreraga ubutumwa, gusa kubera ko ntayo yari afite byabaye ngombwa ko ahamagara Musenyeri Bimenyimana yari amaze iminsi asebya anaharabika ko yamuteje inzego z’ubuyobozi na Polisi.

Mu gihe cy’imyaka ibiri Nahimana atakambira Musenyeri Bimenyimana yamwandikiye amabaruwa arenga 200 asaba imbabazi kuko ni yo makiriro yonyine yari asigaranye, Musenyeri yaje kumwoherereza iyo baruwa gusa nyuma aza kumenya ko uwo yandikiye ibaruwa yari umugabo ufite umugore, gusa nyuma byaje kumenyekana arirukanwa.

Ibya Nahimana Thomas wirirwa usebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni birebire gusa ararye ari menge kuko umunsi umwe azisanga mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading