25-05-2026

FDLR n’abambari bayo bagamije gusigasira ingengabitekerezo ya PARMEHUTU, gusa ntibazabigeraho

0

U Rwanda rufite amateka akomeye ndetse anihariye ugereranije n’ibindi bihugu by’umwihariko iby’ibituranyi. Amwe muri ayo mateka hari ashaririye ahera mu mwaka wa 1959 kuko aribwo Abatutsi batangiye kwicwa no kumeneshwa kugera muri 1994 ubwo FPR-Inkotanyi yunamuraga icumu.

Mu nkubiri yo mu mwaka wa 1959 aho intagondwa z’Abahutu zatezaga imvururu zivuga ko zishaka Repubulika byatumye umubare munini w’Abatutsi wicwa, uratwikirwa abandi barameneshwa bahungira mu bihugu bitandukanye by’Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Kuva muri uriya mwaka Abatutsi babaye impunzi mu bihugu bitandukanye ndetse uko imyaka yashiraga basabaga ubutegetsi bwariho ko bakwemererwa kugaruka mu gihugu. Igisubizo bahawe nuko “u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi” bisobanuye ko nta handi babona bajya.

Abari barahejejwe ishyanga bafashe umwanzuro wo gutaha mu rwababayaye mu nzira yonyine yari isigaye y’intambara, ariyo FPR-Inkotanyi yabohoreyemo Abanyarwanda ndetse ikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Inkingi ikomeye FPR-Inkotanyi yubakiyeho harimo ko Abanyarwanda bagomba kuba umwe ndetse bakabana mu mahoro ndetse no gusangira ibihari byose niyo byaba bicye.

Ni muri urwo rwego hashyizweho gahunda zisobanutse zo gucyura impunzi kuko nta munyarwanda ukwiye guhera ishyanga, ndetse nyuma y’igihe gito Jenoside ihagaritswe abarenga miliyoni 3 bari bamaze gutaha.

Udutsiko tw’interahamwe ariko twarinangiye twanga gutaha ubu tukaba aritwo tuyogoje Akarere dukomeza kuhateza umutekano mucye.

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside ndetse n’abana babo ukomeje gukora ibikorwa by’ubunyamanswa bica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse mu bihe bitandukanye bagiye barasa ibisasu ku ubutaka bw’u Rwanda bafatanije na leta ya Congo ikomeje kubafasha ndetse yanabahaye kwishyira bakizana muri icyo gihugu.

FDLR ubu niyo ntandaro y’umutekano mucye mu karere ndetse aho abambari babo bibumbiye mu dutsiko nka FDU-Inkingi badahwema kubakorera ubuvugizi ku mbuga nkoranyambaga ari yo mpamvu buririra ku kabaye mu gihugu kose bagamije guharabika ubuyobozi bw’igihugu kubera ikimwaro cyo kuba baratsinzwe kuva 1994 kugera magingo aya.

Intego z’ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi ni ukubaka u Rwanda ruzira imvururu n’intambara ndetse umunyarwanda akagira uruhare mu iterambere rye n’iry’igihugu ntawe uhejwe.

Udutsiko tugamije gushaka guhembera ingengabitekerezo ya PARMEHUTU dukwiye gushyira amerwe mu isaho kuko ibitekerezo byabo bigamije kuryanisha Abanyarwanda no kubasubiza mu icuraburindi byatsinzwe ndetse bidateze kuzongera guhabwa intebe ukundi.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading