Byinshi kuri Tuyishime Brigitte wabaye umudepite mu Rwanda bikarangira arumbiye igihugu akaba ikigarasha
Izina Tuyishime Brigitte mu cyumweru gishize ryagarutsweho mu rukiko rwa Rubanda mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi ubwo by’umwihariko yagaragaraga atanga ubuhamya bushinjura Twahirwa Séraphin ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byari nyuma y’igihe uyu mugore w’umuhezanguni atagaragara mu ruhame nyuma y’uko mu mwaka wa 2005 yatorokaga ubutabera bw’u Rwanda akigira “impunzi ya politike” i Burayi amaze kumenya ko yakorwagaho iperereza ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guhoza ku nkeke abarokotse Jenoside.
Ni ibyaha Tuyishime yakoze ubwo yari umudepite mu nteko ishinga amategeko hagati y’umwaka wa 2001 n’uwa 2005 aho yari ahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi. Mu gukora ibyo byaha, hari aho uyu mugore yavuze ngo: “Uwadukiza aba resikape (abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) batatu b’iwacu twagira amahoro…”
Ni amagambo yavuze ari kumwe na bagenzi babanaga mu Nteko Ishinga Amategeko aho yewe bayamusubirishijemo maze arongera ayavuga ashize amanga ndetse aboneraho gukomeza gukoresha izindi mvugo zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uko yinjiye mu muryango FPR-Inkotanyi
Uyu mugore uvuka mu mu cyahoze ari Komini Kanama (ubu ni mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda), mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwarimukazi mu gace avukamo maze ahungira mu cyari Zaïre.
Nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA/F-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikabohora n’u Rwanda Tuyishime yagarutse mu Rwanda kimwe nk’abandi Banyarwanda benshi bari barahunze bityo asubukura umwuga we w’uburezi.
Uyu mugore w’indashima akigera mu Rwanda, FPR-inkotanyi yamweretse ubumuntu agarura agasura – yaramuhuguye ndetse imwubakamo icyizere, ni nako kwisanga mu bafite amahirwe yo kujya mu nteko ishinga amategeko, ayijyamo nk’umudepite wa FPR.
Tuyishime Brigitte yaje kubera leta umuntu udashobotse maze yikura amata ku munwa.Ukurikije uko ubuyobozi burangajwe imbere n’umuryango wa FPR Inkotanyi bwamubereye imfura uhita ubona ko ari kwa kundi utasiga ikikwirukamo kuko nk’uko bishimangirwa n’abamuzi neza ngo kugeza magingo aya aracyakora ibyaha bisa neza nk’ibyatumye yigira “impunzi”.
Gusenya ingo z’abandi…
Amakuru MY250TV ikesha ababana umunsi ku wundi n’uyu mugore cyo kimwe n’abamuzi kuva akiri mu Rwanda, agaragaza ko ingo amaze gusenya zitabarika ndetse ngo n’ubu akomeje kwiyandarika ari nako yishora mu busambanyi budakwiye Umunyarwandakazi.
Mu ngo Tuyishime yagiye asenya harimo izo yanabyayemo abana, mu bo yasenyeye kandi harimo Ntiruhungwa Jean de Dieu wari minisitiri w’umutekano mu gihe uyu mugore yari umudepite mu nteko ishinga amategeko.
Ibyo uyu mugore yikora byose i Burayi akwiye kumenya ko nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro, ikindi ni uko icyaha cyamubase cyo guhakana no gupfobya Jenoside kitajya gisaza – bisobanuye ko mu gihe gikwiye azisanga imbere y’ubucamanza.
Gakayire Fred & Ndayambaje Marc