FDLR n’interahamwe mu kiriyo nyuma yo gupfusha abari inkingi za mwamba
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR urageramiwe muri izi mpera z’umwaka. Uyu mutwe ubusanzwe ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe gito gishoboka umaze gupfusha zimwe mu nkingi za mwamba zayo arizo Twagiramungu Faustin na “Col” Ruvugayimikorere Protogene.
Tariki ya 2 Ukuboza, FDLR yabanje kubura Twagiramungu Faustin wari umucengezamatwara wayo utarahwemye kwifuza ko uyu mutwe uhirika ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi, yagiye ayikorera ubuvugizi mu gihe cyose yamaze yiyita ko akora politiki.
Muri uyu mwaka utangira, hagaragaye amashusho akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza agahinda aterwa no kuba umutwe wa FDLR warabuze kivugira mu miryango mpuzamahanga, gusa kwinangira kwe na politiki y’amoko iteka byari byaramubujije kumva ko FDLR ari umutwe w’Abajenosideri badakwiye kugira ijambo.
Ku rundi ruhande kandi, FDLR irwanira mu mashyamba ya Congo iri mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha uwari umuyobozi w’umutwe udasanzwe wayo ukora ubwicanyi ndengakamere uzwi nka CRAP, “Col” Ruvugayimikorere Protogene.
Uwo mwicanyi ruharwa wiyitaga Ruhinda Gaby yiciwe mu mirwano yabaye hagati ya FARDC n’ indi mitwe iyishamikiyeho na M23 kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023, yiciwe muri teritwari ya Masisi yo muri Kivu y’ Amajyarugu akaba azwiho kuba yaragize uruhare runini mu bitero FDLR yakunze kugaba ku Rwanda.
Ubwo igihugu kiteguraga kwakira Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) muri Kamena 2022, Ruhinda yatanze itegeko ryo kurasa ibisasu byaguye ku butaka bw’ u Rwanda hagambiriwe kuburizamo iyi nama.
Ruhinda kandi ni umwe mubagize uruhare mu bitero byahitanye Abanyarwanda batari bake, harimo icyabaye hagati mu mwaka wa 2001 kiswe ‘Oracle du Seigneur’.
Izi mpfu z’abambari bakomeye ba FDLR zishimangira rya hame ry’ Abanyarwanda n’ u Rwanda ry’ uko “ntawe uzahemukira u Rwanda ngo bimugwe amahoro”.
Mutijima Vincent