10-06-2026

Twagiramungu “Rukokoma” YAPFUYE, agiye guhambanwa ingengabitekerezo ya Jenoside!

0

Interahamwe aho zihishe hirya no hino ku Isi ndetse n’abambari bazo bakubiswe n’inkuba nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023 zimenye urupfu rwa Twagiramungu Faustin alias Rukokoma waguye ishyanga aho agiye guhambanwa ingengabitekerezo ya Jenoside yari yaramwokamye.

Ntabwo hatangajwe indwara nyirizina yahitanye uyu musaza wari warigize “impunzi” mu Bubiligi aho yari azwiho kwanduranya cyane, gusa yari amaze igihe kinini arwaye uruhurirane rw’indwara yatewe n’ubuhezanguni yishoyemo bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twagiramungu asize inkuru mbi imusozi kuko ubuzima bwe yabukoresheje abiba amacakubiri mu Banyarwanda ari nako ahakana ndetse agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – ibintu yakoreraga ahanini ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bibarizwa mu kwaha kw’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirwa no hino ku Isi.

Soma kandi: Twagiramungu “Rukokoma” yongeye gushimangira ko ashaka guhambanwa ingengabitekerezo ya Jenoside 

By’umwihariko, Twagiramungu yarwanye umuhenerezo kugira ngo agarure amatwara ya PARMEHUTU mu miyoborere y’u Rwanda aho yahereye ku bubasha yari afite nk’uwari Minisitiri w’Intebe nyuma gato y’uko ingabo zari iza RPA/F-Inkotanyi zibohoye u Rwanda ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa arenze ashiramwo umwuka nawe azi neza ko adashobora gutsinda intambara yari yarishoyemo.

Twagiramungu yagerageje kugoreka amateka y’u Rwanda ngo akunde anezeze interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi cyane ko mu mvugo ze hatasibagamo kumvikanamo ko ashaka guteka u Rwanda abifashijwemo ahanini n’imitwe y’iterabwoba arimo FDLR na FLN yashinganye na Paul Rusesabagina.

Abanyarwanda ntibazibagirwa uburyo uyu Twagiramungu yari yarasizoye mu guhimbira Umuryango RPF-Inkotanyi na Perezida Kagame by’umwihariko ibyaha bitigeze bibaho birimo icyo yitaga “jenoside y’abahutu”, ubwicanyi n’ibindi bidafite epfo na ruguru.

Inshamake y’ubuzima bwa “Rukokoma”

Uyu musaza usize inkuru mbi imusozi yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akaba yaramenyekanye muri politiki y’u Rwanda mu 1991 mu gihe cy’amashyaka menshi ubwo yari muri MDR.

Yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994 muri Guverinoma ya mbere yashyizweho na FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza yeguye mu 1995. Icyo gihe yari ari muri Guverinoma iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida.

Twagiramungu yari amaze imyaka 28 yangara mu Bubiligi nyuma yo kwikura amata ku munwa akigira impunzi mu mwaka wa 1995; igihe kamere ye yamuganje maze yiyemeza gusanga interahamwe kugira ngo bafatanye guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Urupfu rwa Twagiramungu ruje rukurikira uw’umuhungu we Rodolphe Shimwe Twagiramungu we wapfuye amarabira tariki ya tariki 17 Mata 2022.

Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading