Ibinyoma bidafite epfo na ruguru byahindutse indangamuntu ku bigarasha, bigeze kuri Achille Kamana biba akarusho!
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara uwitwa Achille Kamana utunzwe no gucuruza icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno ryibasira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Uyu Kamana umaze igihe yihishahisha muri Canada muri iyi minsi yadukanye ubutiriganya bwo gutoragura umuhisi n’umugenzi mu miheno yihishamo ubundi akamukoresha nk’umutangabuhamya aho baba bavuga ibintu biterekeranye ku buyobozi bw’u Rwanda.
Nk’urugero, mu cyumweru gishize uyu kamana ubarizwa mu ntagondwa z’ibigarasha byibumbiye mu gatsiko ka ARC-Urunana yumvikanye atera akicyirizwa n’uwo yise “umutangabuhamya” aho bavugaga ko “FPR-Inkotanyi icuruza abana b’abakobwa”.
Muri iyo kinamico, byumvikanaga neza ko umutangabinyoma wa Kamana yariho asubiramo nka ya nyoni bita kasuku ibyo Kamana yamutegetse kuvuga aho by’umwihariko yinyuragamo mu mvugo.
Ikigarasha Kamana uvuga ibyo atazi icyo asabwa ni ukugaruka mu Rwanda akaribera uburyo uburenganzira bw’umwana w’umukobwa bubungabunzwe n’ingamba zitanga umusaruro zashyizweho mu rwego rwo guteza imbere umukobwa mu buryo burambye.
Nyuma y’uko ikigarasha Kamana n’izindi nkoramabi zirukaniwe muri RNC ya Kayumba, umurage mutindi bawukomereje mu kiryabarezi bise ARC-Urunana cyashinzwe na Jean Paul Turayishimye aho bose batunzwe no gucuruza ikinyoma, gusa ibi ntibizabahira kuko nta kinyoma cyicara ku ntebe inshuro iurenze imwe.
Biraro Ernest