Interahamwe n’ibigarasha bakubiswe n’inkuba kubera umwanzuro w’u Bwongereza ku kibazo cy’abimukira!
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, Inteko ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje ko u Rwanda rutekanye maze itora umwanzuro wo gushyigikira ko abimukira borwoherezwamo.
Ni umwanzuro watumye interahamwe n’ibigarasha bamaze iminsi basebya u Rwanda babura ayo bacira n’ayo bamira cyane ko ibinyoma byabo b’uko “u Rwanda rudatekanye” byavugurujwe ku manywa y’ihangu!
Ni mu gihe ku rundi ruhande, impunzi n’abimukira basanzwe mu Rwanda bemeza ko umutekano ari wose mu Rwanda, aho nabo ubwabo bamaganira kure ibihuha by’interahamwe n’ibigarasha by’uko u Rwanda rudatekanye.
Nk’urugero ikigarasha Jean Paul Turayishimiye wahoze ari umuteruzi w’ibibindi w’icyihebe Kayumba Nyamwasa, u Bwongereza bukimara gutangaza uyu mwanzuro yabuze aho akwirwa amara umwanya ntacyo avuga ku muzindaro rutwitsi we wa YouTube, ku buryo n’abari bamukurikiye baguye mu kantu batangira kumubwira ko batamwumva.
Ikigo mpuzamahanga cyitwa Bounce, mu mwaka wa 2022 cyashyize u Rwanda ku mwanya wa 6 ku Isi mu bihugu bitekanye kurusha ibindi, aho by’umwihariko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye ku mugabane wose wa Afurika.
Kuba abagize inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza bafashe umwanzuro ukomeye nk’uyu byatumye Isi yose imenya ko interahamwe n’ibigarasha n’ubusanzwe nta kuri kuva mu kanwa kano.
Ndayambaje Marc