02-09-2026

FDU-Inkingi itangiye umwaka yishuka ko ishobora gukoresha YouTube isiba amateka Abanyarwanda bandikishije amaraso

0

Intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi zagaragaje ko zishaka gukoresha umwaka wa 2024 zigoreka amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda n’ubwo bidateze kuzihira.

Nk’urugero, umumotsi w’izi ntagondwa uzwi ku mazina ya Musabyimana Gaspard aherutse kumvikana mu kinyoma kidafite epfo na ruguru avuga ko “amahanga yafashije FPR-Inkotanyi guhagarika intambara”.

Ni mu gihe nyamara amateka agaragaza neza uko amahanga yatereranye FPR-Inkotanyi n’Abanyarwanda m’uguhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ubwo Jenoside yatangiraga nyuma y’igihe kitageze no ku cyumweru ingabo za MINUAR zahise zicyurwa zisiga Abatutsi bicwa.

Izi ngabo ariko zari mu Rwanda zigomba kurinda umutekano w’Abanyarwanda by’umwihariko Abatutsi zabasize mu menyo ya rubamba nuko Interahamwe zibiraramo harokotse mbarwa.

Urugero ni Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO-Kicukiro bizeye ko bari butabarwe ku itariki 11 Mata 1994, ingabo za MINUAR zahise zizinga utwabo ndetse zipakira n’imbwa zabo zisiga Abatutsi bari babahungiyeho bicwa n’Interahamwe n’abazirikare ba FAR, kuri iryo shuri haguye inzirakarengane zirenga 4000.

Muri Jenoside hagati u Bufaransa bwashyizeho “Operation Turquoise” yari igamije guhungisha interahamwe. Nubwo bwose Abatutsi bariho bicwa urw’agashinyaguro, amahanga arebera ndetse naho Abanyarwanda batabaje bakavuga ko hari kuba ‘isubiramo ry’amoko’ u Bufaransa bwohereje ingabo zabo zitaje guhagarika Jenoside ahubwo baje guhungisha Interahamwe zari zisumbirijwe n’ingabo za RPA-Inkotanyi.

Aba basirikare b’u Bufaransa ndetse banagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye i Murambi muri Gikongoro imirambo yabo bacukura ibyobo binini bayitabamo maze bahita bahubaka ibibuga by’imikino.

Mu bihe bitandukanye ingoma ya Habyarimana yagiye igerageza Jenoside ikica Abatutsi ariko ntacyo amahanga yabikozeho. Ibi bigaragaza uburyo amahanga yatereranye u Rwanda by’igihe kirekire.

Ubu ibi byose byakorwaga FPR-Inkotanyi yakomeje gusaba ubutegetsi bwa Habyarimana ngo habeho ibiganiro ariko bakabitera utwatsi. Nibwo bafashe umwanzuro wo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside.

Byose bato banze kuba gito bari muri RPA-Inkotanyi babikoze ntabufasha bahawe n’amahanga, ibivugwa n’intagondwa z’interahamwe zo muri FDU-Inkingi ni binyoma byambaye ubusa na cyane ko nta muntu n’ umwe cyangwa igihugu bagaragaza ko cyafashije Inkotanyi kubohora ndetse no guhagarika Jenoside.

Icyo izi nyangabirama zitazi ni uko zidashobora kugoreka amateka y’u Rwanda ngo bizihire nk’uko Perezida Kagame yigize kubikomozaho aho yagize ati: “Aya mateka twibuka ku ya 04 Nyakanga [ku munsi wo Kwibohora] yanditswe mu maraso, abantu bayaviriye amaraso, ntashobora rero gusibwa n’amateka yanditse n’ikaramu. Hagati y’amaraso na wino murumva aho bitandukaniye.”

FPR-Inkotanyi yahagaritse Jensodie yakorerwaga Abatutsi nyuma y’aho amahanga atereranye u Rwanda, uko ni ukuri kudateze guhindurwa n’ibinyoma by’abajenosideri.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading