13-06-2026

Amateka yanditswe n’amaraso ntashobora gusibwa na wino z’ibinyamakuru – Perezida Kagame

0

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kutazemera ko amateka y’igihugu yanditswe mu maraso asibwa n’ikaramu.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu busabane bwabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2023 aho yakiriye abantu batandukanye muri Kigali Convention Centre mu kwishimira isabukuru y’imyaka 29 u Rwanda rwibohoye.

Yagize ati: “Aya mateka twibuka ku ya 04 Nyakanga yanditswe mu maraso, abantu bayaviriye amaraso, ntashobora rero gusibwa n’amateka yanditse n’ikaramu. Hagati y’amaraso na wino murumva aho bitandukaniye.”

Umukuru w’Igihugu yibukije urubyiruko ko rugomba guharanira gukomeza ayo mateka yanditswe n’amaraso rukayasigasira uko bikwiye kugirango ba rusahurira mu nduru batazagerageza kuyasiba bagasubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Mu kwizihiza umunsi wo kwibohora hazirikanwa by’umwihariko ubutwari bwaranze abari abasirikare ba RPF/A-Inkotanyi bari barangaje imbere na Paul Kagame, bitanze batizigamye ngo igihugu kive mu icuraburindi ry’ubutegetsi bw’igitugu bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading