01-09-2026

Perezida Ramaphoza mu mutego wa Jenoside Tshisekedi akomeje gukorera Abanye-Congo b’Abatutsi

0

Afurika y’epfo nk’igihugu giherutse kurega Israeli mu rukiko mpuzamahanga, ICJ, kiyishinja gukora Jenoside muri Gaza ubu noneho nicyo cyahindukiye gishyigikira byeruye ubwicanyi bushingiye ku moko bukorerwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni mu gihe nyamara igitangaje kandi kinababaje ari ukuntu byitwa ko icyo gihugu cyaje mu butumwa bugamije gusenya imitwe yitwaje intwaro bakagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Bitandukanye n’ubutumwa bahawe ubu bari kurwana ku ruhande rw’ihuriro rya Tshisekedi aho bica umunsi ku wundi Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, aba basirikare b’umuryango SADC batumiwe na Tshisekedi nyuma y’uko ingabo z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba zimutsembeye ko zidashobora kurwana ku ruhande rw’ingabo ze kuko binyuranyije n’ubutumwa bahawe.  

Mu butumwa bwa SADC ingabo za Afurika y’epfo ni zo zahageze bwa mbere zifatanya n’ingabo za repubulika iharanira demokarasi ya Congo zifatanyije n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro igendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside irimo na FDLR, ingabo z’Abarundi ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Abo bose bihurije hamwe maze bagaba ibitero ku mutwe wa M23 maze bibanda mu duce twiganjemo abaturage b’inzirakarengane abagera ku 10 bahasiga ubuzima, muri abo harimo abagore n’abana bahitanywe n’ibisasu byoherejwe na za drone muri terotwari za Mweso, Kiwanja ndetse n’ahandi.

Ikibazo buri wese yakwibaza ni ukubera iki Afurika y’Epfo ikomeje gushyigikira ibi bikorwa? Benshi biracyabagora gusobanukirwa ikibyihishe inyuma ku rwego leta ya Tshisekedi yinjiza mu migambi yayo mibisha umuryango wa SADC maze abasirikare bawo bakarwana bafatanyije na FDLR maze bakica abaturage bakwiye kuba barindira umutekano.

Ibi byose biri kuba mu gihe amakuru yizewe yemeza ko Perezida Cyril Ramaphosa yahawe ibirombe by’amabuye y’agaciro kugirango abigurane ingabo ze nk’abacancuro baje mu bikorwa byo kwica abanyecongo bavuga ikinyarwanda.

Ayandi makuru akaba anemeza kandi ko Tshisekedi yemereye Abanyafurika y’epfo ibirombe bikomeye by’i Rubaya bikungahaye kuri coltan kurusha ibindi ku isi, ibi kandi bikaba kugeza ubu bigenzurwa na FDLR igizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Kuba kugeza ubu imirwano barayerekeje muri kariya gace bisobanuye ko bari bagamije kwicira inzira ibageza kuri FDLR i Rubaya ngo babashe gutangira ubucuruzi bwabo bwa coltan.

Nta minsi ishize Perezida wa Afurika y’Epfo yohereje muramu we Jeff Radebe muri Congo ngo ahure na Tshisekedi ngo basoze ibiganiro ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe bo baguranira Tshisekedi bakamuha igisirikare kirwanana n’ingabo ze mu kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Nyuma yo guhura na Tshisekedi iyi ntumwa ya Ramaphosa yanahuye kandi na Jean Pierre Bemba, minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ingabo maze basinyana amasezerano y’ubwo bucurukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Biteye isoni ku gihugu nka Afurika y’Epfo kujya mu butumwa nk’ubwo yarangiza ikarwana ku ruhande rw’abica abanyecongo bo mu bwoko bw’abatutsi aho kugirango ibe yarakuye amasomo muri Apartheid.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading