Abarundi bariye karungu, Gen Neva aririwe ntaraye!
Nta bwiru bukirimo, Abarundi barambiwe ingoma y’igitugu ya Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva”, ubu amashyaka atandukanye uko bucyeye n’uko bwije agaragaza ko iminsi ubu butegetsi busigaje ibarirwa ku ntoki kuko “igitugu cyabwo si icyo kwihanganirwa”.
Muri ayo mashyaka harimo (Mouvement pour la solidarité et la Democratie – MSD) riyoborwa na Sinduhije Alexis, irishyaka rivuga ko ubutegetsi bwa Neva bwanize urubuga rwa politiki, icyo gitugu kandi ngo gituma ari we gusa ufata ibyemezo, ntiyakira ibitekerezo by’abandi. Uyu munyapolitiki agahamagarira Abarundi bose guhaguruka bakamagana icyo gitugu.
Aherutse gutangaza ati: “Varisito ni igikoko kiryana nabi, kubera igitugu cye amariye abantu mu mabohero. Ni we musuma [umujura] wa mbere, ni we mwicanyi wa mbere, ubu noneho yazanye umugore we mu biro bye ubu ni nk’aho ari we minisitiri w’intebe kuko ibintu byose bijya mu muryango we”
Si MSD gusa ivuga ko igitugu cya Ndayishimiye gikwiye guhagurukirwa kuko na Agathon Rwasa uyobora ishyaka CNL yamaganira kure ukuntu ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwanize urubuga rwa politiki.
Yabwiye Tele Rennaissance ati: “Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwahagaritse ibikorwa by’ishyaka CNL turarambiwe rwose, bakwiye kureka amashyaka akisanzura”
Soma kandi: Irondabwoko, inzara iri mu misokoro, ubukene bunuma… – ishusho y’ubutegetsi bwa Gen Neva
Kuba abarundi binubira igitugu cya Ndayishimiye byafashe indi ntera ubwo yiyemezaga gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda maze benshi mu Barundi inzara itangira kubica.
Uko biri kose Ndayishimiye akwiye kumenya ko ubu Abarundi bamaze kuvumbura ko akarimi ke ko kwivugisha ibyo muri bibiliya ari amayeri yo kugirango arebe ko yamara kabiri ariko bazi neza ko aba abajijisha bagakomeza kwicwa n’inzara ari nako igitugu cye kidindiza iterambere ry’u Burundi.
Ndayambaje Marc