Ibyaha nk’iby’ingurube n’ikimwaro mu bitumye umutekamitwe Shadrack Uwizeyimana ahagarika igitaranganya kwiyamamariza “kuyobora” Rwanda!
Umuhezanguni Uwizeyimana Schadrack wari uherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ndeste agahamya ko ku italiki ya 1 Gashyantare 2024 azaba asesekaye mu Rwanda kuko amaze igihe yihishahisha muri Amerika, yamaze gutangaza ko ibyo byose yabihagaritse.
Uguhagarika urwo rugendo rw’ubusazi ariko si ubundi bumanzi cyangwa no kwitekereza akaba yabonye neza ko Abanyarwanda bafite umukandida wabo, ahubwo yabitewe nuko amabi ye yose yamenyekanye ku buryo yibeshye agakandagiza ikirenge mu Rwanda atabasha gukiranuka n’abo yahemukiye cyane ko badahwema gusaba ko barenganurwa.
Bimwe mu byaha uyu mugabo uhindaguranya amazina nk’ikihebe kugera n’ubwo yiyita “umukozi w’Imana” kandi mu by’ukuri ari ikirura kihishe mu mwambaro w’intama akurikiranyweho harimo; ubujura bushukana n’ubwambuzi, gusambanya abana ndetse, gukurura amacakubiri n’ibindi.
Kubona ko Abanyarwanda yishukaga ko hari n’uwamuha ijwi baramumenye ndetse abenshi bagatangira gusaba ko akurikiranwa cyangwa akoherezwa mu Rwanda ngo aryozwe ibyaha yakoze, byatunye ubwoba bumwica bityo yisubiraho ku munota wa nyuma.
Icyo igisambo Uwizeyimana ndetse n’ibindi bipinga n’inkozi z’ibibi bagenzi be bakwiye kumenya ni uko Abanyarwanda atari ibikinisho aho buri nkozi y’ikibi yose ibyuka ikumva yayobora igihugu. Abanyarwanda bafite amahitamo yabo ndetse bamaranye igihe!
Muvunyi Balthazar