Interahamwe mu guterekera abazimu ba Kayibanda na Mbonyumutwa
Interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi mu mpera z’icyumweru kirangiye zigabye ku mbuga mu kwibuka “umunsi wa repubulika” aho by’umwihariko zasingizaga Kayibanda Grégoire na Mbonyumutwa Dominiko – abacurabwenge ba politike y’urwango n’amacakubiri byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri icyo gikorwa kigayitse, izi nyangabirama zasabaga Abanyarwanda bari imbere mu gihugu kubiyungaho ngo hagamijwe “kugarura demokarasi, ubutabera ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge” mu Rwanda.
Gusa icyo aba banzi b’amahoro batazi ni uko ibyo bavuga byose Umuryango FPR-Inkotanyi wabigejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize ubwo wahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ukabohora n’u Rwanda ingoyi y’ubutegetsi bwikorejwe Abanyarwanda ubwo byitwaga ko bahawe repubulika.
Kuba interahamwe mu dutsiko zibarizwamo turimo FDU-Inkingi, Jambo ASBL, FDLR n’utundi zihaguruka zigashimagiza Kayibanda na Mbonyumutwa zibita “indorerwamo ya repubulika na demokarasi”, ni igihamya ko aba ba mwangababo bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’amacakubiri; gusa nta cyo biteze kubagezaho kubera ko nta we bateze kuyobya mu Rwanda rw’uyu munsi.
Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda byumvikana nk’imigenzereze y’abaturage bemera ko basangiye ubwenegihugu, umuco n’uburenganzira bungana aribyo kugeza nubu u Rwanda rugenderaho bikaba bikomeje gutanga umusaruro ugaragarira buri wese.
Abanyarwanda bakwiye kwitandukanya n’ibitekerezo bigoramye by’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi, izi nterahamwe nazo zikwiye kumenya ko uwazitsinze nta ho yagiye.
Mukobwajana Linda