Kwihoma kuri Tshisekedi ni umuvumo uzakurikirana abamotsi ba RNC kugera n’ikuzimu!
Abamotsi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC ntibakigoheka, bongeye guhurira mu ngirwakiganiro ku muzindaro rutwitsi wabo baharabika Perezida Paul Kagame ngo bakunde bashimishe Tshisekedi ubaha amaramuko.
Icya mbere uretse n’ibi byihebe bya RNC byirirwa bitera intero bipfunyikirwa na Tshisekedi, byo ubwabyo bikwiye kwibuka ko na Tshisekedi ubwe byamushobeye yabuze ayo acira n’ayo amira kuko imigambi yo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame byamunaniye kuko haba mu nama yahurijemo RNC n’interahamwe i Kinshasa ndetse no mu yabereye i New York ariko byose byafashe ubusa.
Icya kabiri ni uko uwo Tshisekedi ubu byamushobeye ahubwo asigaye yiharaje kwihunza inshingano akegeka ibibazo bya Congo byose kuri Perezida Kagame, bityo abo birirwa bamwihomaho bararushywa n’ubusa kuko nta mahirwe bose bateze kugirira mu guhanyanyaza kwanduza isura y’u Rwanda.
Icya gatatu ni uko nubwo guharabika u Rwanda bituma Tshisekedi abaha amaramuko ariko gufata u Rwanda bakaruvanga mu bibazo byugarije Abanye-Congo, bakabeshya ko ingabo zarwo ziri muri Congo nta gihamya byo ni ukurenga umurongo utukura kandi nta kabuza bizabagaruka kuko Abanye-Congo ubwabo nibo barebwa n’ibibazo by’imiyoborere mibi yugarije igihugu cyabo.
Umutwe w’iterabwoba wa RNC ukwiye kuzirikana ko Kagame wayoboye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu abanyarwanda bose bamushyigikiye ndetse ko n’ingabo z’igihugu ayoboye (RDF) zakubye kenshi ubushobozi bwazo mu bikoresho ndetse n’imyitozo igezweho kugirango zihore ziteguye kuvugutira umuti ukwiye’uwari we wese wahirahira guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Ndayambaje Marc