Wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa: Umuburo kuri JP Turayishimye ukomeje kwihoma ku nterahamwe
Ikigarasha Jean Paul Turayishimye yongeye kwiha amenyo y’abasetsi nyuma y’uko yifashe akajya ku muzindaro we wa YouTube agashimagiza umutwe w’iterabwoba wa FDLR maze ivata rikaza.
Amagambo ya Turayishimye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare runini n’interahamwe zo muri FDLR, yatunguye benshi gusa abakurikiranira hafi ibikorwa by’inyangabirama uyu mugabo abarizwamo ziyita ko zirwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bo bahamya ko Turayishimye agamije kwigarurira imitima y’abambari ba FDLR ndetse n’abayitera inkunga.
Mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno uyu Turayishimye yakoze mu mpera z’icyumweru kirangiye hari aho yagize ati: “Ibitero bya FDLR ntaho bibangamiye umutekano w’u Rwanda kuko bibera ku butaka bwa Congo,” gusa ibi Turayishimye abivuga yirengagije nkana ibitero bya FDLR ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Soma kandi: Twibukiranye uwitwa Jean Paul Turayishimiye usigaye uryama akabyuka avuga ibyo yarose ku Rwanda
Hari aho kandi Turayishimye yavuze ko kugira ngo Congo iganire n’u Rwanda, “FDLR igomba kugaba ibitero byinshi ku butaka bw’u Rwanda.” Yakomeje kandi asubiramo amagambo y’interahamwe za FDLR arimo ko Abatutsi b’Abanye-Congo “bakwiye gusanga Kagame mu Rwanda”
Gusa abakurikiye uyu muhezanguni bahuriza ku kumugira inama yo guhindura imitekerereze kuko gucinya inkoro ku bicanyi ba FDLR nta cyo biteze kumugezaho, agirwa inama kandi yo gusaba imbabazi Abanyarwanda.
Ku rundi ruhande, icyo Turayishimye akwiye kumenya ni uko ibyo yifuriza FDLR nta na kimwe ateze kubona gikorwa, ahubwo uyu mutwe uzatsinzurwa kandi nawe bajyane.
Biraro Ernest