RDC: Ubuzima bw’Abatutsi mu kangaratete, Tshisekedi yashimangiye ko atabakeneye!
Abaturage b’Abanye-Congo barangajwe imbere n’abambari b’ishyaka rya Tshisekedi, UDPS, mu ntangiriro z’iki Cyumweru bigabye mu mihanda y’i Bukavu ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo maze bashyira ku mugaragaro umugambi wa sebuja wo kurimbura Abatutsi bo muri icyo gihugu.
Muri iyo myigaragambyo yari yitabiriwe n’abarenga 500, bose bumvikanye bavuga ko Leta yabo igomba gukora ibarura ryihuse ry’Abatutsi bari mu gisirikare, mu giporisi, mu rwego rw’abinjira n’abasohoka, mu rwego rw’iperereza bakirukanwa ndetse bakoherezwa mu Rwanda.
Ibi byose biraza byiyongera ku mvugo z’urwango ziherekejwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje kwibasira Abanye-Congo b’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru, ibikorwa bishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Soma kandi: Amerika yahagurukiye ubwicanyi Tshisekedi akomeje gukorera Abanye-Congo b’Abatutsi!
Kuba ibikorwa nk’ibi bikomeje kugenda byagurirwa mu duce dutandukanye twa Congo, ndetse bigakorwa ku manywa y’ihangu kandi ntihagire ubushake bubaho bwo kubyamagana, ni igihamya ndakuka ko ari umugambi wa Tshisekedi na Leta ye.
Biraro Ernest